Dallaire yashimye akazi gakorwa na RDF muri Sudani
Uwahoze ayobora ingabo za Loni zabungabungaga amahoro mu Rwanda 1994 Lt Gen Dallaire yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo
Intego y’uru ruzinduko rwabaye tariki 10 Ugushyingo 2015 byari ukureba uburyo Ingabo z’u Rwanda zirindira umutekano abaturage by’umwihariko abana, ahantu harangwa intambara. Nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ingabo z’u Rwanda.

Uyoboye Ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, Lt Col John Muvunyi ni we wakiriye Gen Dallaire amugaragariza ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikora mu kurengera abaturage ndetse n’imbogamizi bagenda bahura nazo mu kazi bashinzwe.

Mu ijambo yagejeje ku ngabo z’u Rwanda Lt Gen Romeo Dallaire yabashimiye uruhare mu kubumbatira umutekano mu butumwa barimo hirya no hino. “ Ubu tugeze mu gihe cy’igisirikare gikora kinyamwuga. U Rwanda ni igihugu gifite igisirikare cy’umwuga.

By’umwihariko ndabashimira ikinyabupfura, ubwitange n’ibyiza mukorera abaturage ba Sudani y’Epfo bari mu ntambara”.
Gen Dallaire wayoboye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubu yashinze Umuryango witwa ‘The Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’ ufite intego yo kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Nk’uko uyu muryango ubyerekana ikoreshwa ry’abana mu ntambara ni ikibazo gifite ingaruka mbi ku mutekano n’amahoro.
Kigalitoday
Foto: MOD
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubucuti bwacu na Romeo Dallaire ni bwiza kandi butugirira akamaro kenshi