Umuherwe yaguze impeta ya diyama kuri miliyoni 48 z’amadorari

Umuherwe wo muri Hong Kong mu Bushinwa yaguriye umukobwa we impeta ya diyama mu cyamunara kuri miliyoni 48 z’amadorari.

Iyo diyama y’ubururu ifite uburemere bwa 12.03 (12.03 carat blue diamond) yagurishirijwe mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi. Uwo muherwe witwa Joseph Lau yayiguriye umukobwa we w’imyaka irindwi y’amavuko, ahita ayita “Blue Moon of Josephine.”

Ni yo diama iciye agahigo ku isi mu kugurishwa akayabo. Ntabwo ari ubwambere uwo muherwe aguriye umukobwa we imirimbo ikoze mu mabuye y’agaciro ahenze.

Uwo muherwe na none ku wa kabiri ngo yaguze indi diama ifite ibara rijya gusa n’iroza ryijimye (pink) ifite uburemere bwa 16.08 kuri miliyoni 28.5 z’amadorari ya Amerika.

Umuvugizi w’uwo muherwe yabwiye BBC ko iyo diyama yo yayise "Sweet Josephine"
Mu mwaka wa 2009 na bwo uyu muherwe wo muri Hong Kong yari yaguriye umukobwa we indi diama y’ubururu ifite uburemere bwa 7.03, ikaba yari yaguzwe miliyoni 9.5 z’amadorari.

Muri 2014, urukiko rw’ibanze rwo mu gace kitwa Macau mu Bushinwa rwahamije uyu muherwe ibyaha bya ruswa rumukatira imyaka itanu n’amezi atatu y’igifungo. Nyuma yarajuriye ubujurire bwe ntibwemerwa.

Nubwo ubujurire bwe butemewe, uyu muherwe wibera muri Hong Kong ngo ashobora kutazigera akandagiza ikirenge muri gereza bitewe n’uko nta masezerano yo guhererekanya imfungwa yigeze asinywa hagati ya Hong Kong na Macau.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ifaranga aho riri ririvugira. Gusa uwo yaba umufatanyabikorwa w’igihugu cyacu maze agashora imishinga iwacu kuko abashomeri i rwanda tumaze kuba benshi twabona aho dukura umugati.

UWIZEYE Kelvin yanditse ku itariki ya: 28-11-2015  →  Musubize

iyo ajya mu ibihugu bikirihasi mu iterambere akubakamo umudugudu w’abakene.akawitirira izinarwe.

karangwa cyriaque yanditse ku itariki ya: 24-11-2015  →  Musubize

Uziko ku isi hari abayafite kweli?ahubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akwiye kumushaka agashora imari ino no gufasha abakene,no kubakira abacitse ku icumu rya genocide!abaherwe nkabo bagacukumbuwe(abafite uburyo bwo kubageraho)nababwira iki!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka