Gitifu w’Akarere ka Nyanza yakatiwe gufunwa iminsi 30

Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwakatiye umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, John Habimana Kayijuka gufungwa ukwezi by’agateganyo.

Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kane tariki 12 Ugushyingo 2015, nyuma yo gutabwa muri yombi kubera icyaha akekwaho cy’ubufatanyacyaha mu inyerezwa rya miliyoni 58Frwbivugwa ko yibwe n’uwari umukozi wari ushinzwe imari, Nsabihoraho Jean Damascene.

Ikicaro cy'urukiko rwisumbuye rwa Huye.
Ikicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye.

Kayijuka yakatiwe gufungwa iminsi 30 we n’abamwunganira batari mu rukiko.

Ubwo yari mu rukiko kuwa kabiri tariki ya 10 Ugushyingo, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye ko yafungwa by’agateganyo, kugirango atazatoroka ubutabera.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha rumukatiye gufungwa ukwezi by’agateganyo, akazaburana afunze.

Umucamanza yavuze ko hashingiwe ku kuba Kayijuka yarasinye ku mpapuro zakoreshejwe ayo mafaranga yibwa, agomba gufungwa by’agateganyo kuko ngo aramutse afunguwe ashobora gutoroka ubutabera cyangwa se ngo akaba yasibanganya ibimenyetso.

Mu rubanza Kayijuka yari yisobanuye avuga ko nta ruhare yagize mu kwibwa kw’ayo mafaranga, yaranasabaga gufungurwa hanyuma agakurikiranwa adafunze.

Mu kwisobanura kuri ibi byaha ashinjwa, Kayijuka yari yavuze ko n’ubwo yasinye ku mpapuro Nsabihoraho yakoresheje anyereza amafaranga ya Leta ngo yabikoze atabizi, na cyane ko ngo yizeraga uyu Nsabihoraho nk’umuntu w’inyangamugayo, akaba ataracyekaga ko yanyereza amafaranga ashinzwe gucunga.

Urukiko rwavuze ko Kayijuka yirengagije inshingano ze agasinya impapuro zisaba gusohora amafaranga atazi neza aho ayo mafaranga agiye, bityo ngo akaba ariyo mpamvu akekwaho ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’ayo mafaranga.

Icyaha Kayijuka akurikiranweho cy’ubufatanyacyaha kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka ibiri, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 96 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Urukiko kandi rwavuze ko Kayijuka yemerewe kujuririra iki cyemezo mu minsi itanu gusa.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka