Umugore watinyutse ububaji yinjiza arenga ibihumbi 300Frw

Ntasoni Collete, umugore ukorera mu Gakiriro ka Mayange mu karere ka Bugesera, watinyutse gukora ububaji yinjiza ibihumbi 300Frw ku kwezi.

Mu ntangiriro za 2014, nibwo Ntasoni yinjiye mu mwuga w’ububaji, nyuma yo kubona ko ibi bikoresho biva mu mbaho bikomeza gukenerwa, ni mu gihe kandi yumvaga abifitiye ubushobozi ko n’umugabo we abimufashamo aho yatangiranye igishoro cya Milliyoni 6Frw.

Aha arimo gukoresha imashini ibaza.
Aha arimo gukoresha imashini ibaza.

Agira ati “Nize mu ishami ry’ibinyabuzima n’ubutabire mu mashuri yisumbuye, ndangije kwiga mbura akazi nibwo nabonye ko ngomba kwihangira umurimo njya mu bubaji ntangira ngura imashini n’umufasha wanjye abimfashamo none ubu maze kwigeze kuri byinshi kuko simbura ibihumbi bisaga magatatu ninjiza ndetse ubu maze kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni zisaga 20.”

Mu bikoresho akora harimo intebe, ibitanda, ameza no gucuruza imbaho n’ibindi bikoresho bituruka mu bubaji, aho kuri ubu akoresha abakozi batandatu.

Aha arimo gusiga verine ibikoresho yabaje.
Aha arimo gusiga verine ibikoresho yabaje.

Uwimbabazi Jean Pierre ni umwe muri abo bakozi bakora muri atelier ye. avuga ko mu gihe amaze akora na we byatumye agira ubushobozi bwo kuba atunze umuryango we.

Ati “Ubu mbasha kubika amafanga ibihumbi 15 buri kwezi, kandi kuba nkoreshwa n’umugore nta pfunwe bintera, kuko icya mbere nzi icyo nshaka.”

Ntasoni avuga ko ubu afite gahunda yo kugura imodoka izajya imuzanira ibikoresho, mu rwego rwo gucyemura ikibazo cyo guhora akodesha.

Ati “Ndasaba abagore bagenzi be gukora imishinga yabateza imbere, barushaho gutinyuka gukora imishinga bitaga ko ikorwa n’abagabo harimo n’uyu w’ububaji dore ko niteguye gufasha kwiga nta kiguzi uyu mwuga umugore wese uzangana abishaka.”

Mbarushimana Theogene n’umugabo wa Ntasoni arasaba abagabo bagenzi be kujya batera inkunga abagore babo mu gihe bagize igitekerezo cyo gukora umwuga uwo ari wo wose ugamije kuzanira umuryango inyungu.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko Abagore; Abakobwa batinyuka imyuga nk iyi m kuzamura imiryango yabo. Cyera baravugaga ngo Umugore arateka agatekererezwa. ubu rero Agomba kubikora byose. Komereza aho Ntasoni!

ISIBOYINTORE yanditse ku itariki ya: 13-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka