Rayon yateguye irushanwa rizitabirwa n’amakipe akomeye mu karere

Ku bufatanye na Startimes,Rayon Sports igiye gukoresha irushanwa rizahuza amakipe atanu yo mu Rwanda,n’andi atatu yo hanze mu mpera z’Ugushyingo

Guhera taliki ya 22/11/2015 kugera taliki ya 04/12/2015,ikipe ya Rayon Sports irateganya gukoresha irushanwa rizahuza amakipe atanu yo mu Rwanda,ndetse n’amakipe 3 atatu yo hanze y’u Rwanda.

Nk’uko twabitangarijwe n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports ariwe Gakwaya Olivier,yadutangarije ko bateganya ko amakipe yo mu Rwanda ari AS Kigali,Rayon Sports,APR Fc,Police Fc na Mukura,kongeraho Villa Sports Club ya Uganda,Vital’o y’i Burundi na Bukavu Dawa yo muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Gakwaya Olivier kandi yadutangarije ko buri kipe yo mu Rwanda ko ikipe yo mu Rwanda izitabira aya marushanwa izajya ihabwa ibihumbi 600, mu gihe iyo hanze izahabwa amadolari ibihumbi 2000.

Ikipe izagera muri 1/2 yose izahabwa andi mafaranga ibihumbi 600,ndetse n’umukinnyi n’umusifuzi uzitwara neza agahabwa ibihumbi 250,izatwara umwanya wa 3 ihabwe 1,500,000,izaba iya 2 ihabwe 2.500,000, naho izegukana igikombe ikabona Milioni 5 (5.000.000).

Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports
Gakwaya Olivier Umunyambanga mukuru wa Rayon Sports

Taliki ya 17/09/2015 iki kigo ubwo cyakoraga ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gusobanura ibijyanye na Tombola ku bafana bagombaga kujya kureba umukino wa Shampiona y’abadage (Bundesliga)mu kwezi kwa 11,baje gutangaza ko bashobora kugira imwe mu makipe yo mu Rwanda bagirana amasezerano y’ubufatanye,gusa birinda gutangaza iyo ariyo.

Star Times yamaze gusinya amasezerano na Rayon Sports
Star Times yamaze gusinya amasezerano na Rayon Sports

Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Startimes,Rayon mbere yari yahakanye aya makuru

Mu kiganiro yari yagiranye na Kigali Today taliki taliki ya 14/10/2015,Gacinya Denis ari nawe Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Fc yari yahakanye amakuru avuga ko baba barasinyanye amasezerano na Startimes,n’ubwo mu ibaruwa iyi kipe yandikiye Ferwafa batangaza ko basinyanye amasezerano na Startimes taliki ya 17/05/2015.

Gacinya Denis yari yahakanye ko bagiye gukorana na Star Times
Gacinya Denis yari yahakanye ko bagiye gukorana na Star Times

“Turi gushaka abaterankunga,Rayon Sports benshi bahora bashaka kuyitera inkunga,uwo bizarangira ku buryo bwuzuye tuzabitangaza, naho kugeza kuri uyu munota nta biganiro twagiranye na Star Times” Gacinya Denis aganira na Kigali Today taliki ya 14/10/2015.

Sammy IMANISHIMWE

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abayobozi Nkaba Nibo Gikundiro Yari Yarabuze.Oh! Komeza Unsinde. You Will Never Alon.

Erick yanditse ku itariki ya: 15-11-2015  →  Musubize

bazajya bayiha amafaranga angahe?

nsengimana jmv yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Rayon yerekanye koko ko ari gikundiro. tuzakugwa inyuma

Cyprianos i Rutsiro yanditse ku itariki ya: 12-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka