Mu Karere ka Kamonyi hubatswe amakusanyirizo y’amata ane, aho aborozi basabwa kugemura umukamo kugira ngo upimwe ubuziranenge mbere yo kujyanwa ku isoko, ariko bamwe ngo ntibatabyubahiriza ahubwo bakayakura mu borozi bahita bayajyana ku isoko.
Amenshi mu mata y’aborozi bo muri Kamonyi agurishirizwa mu Mujyi wa Kigali, aho usanga buri gitondo abagemura bayatwara ku magare bayambukana, hakaba n’abayagurisha mu duce tw’umujyi tw’akarere.
Amakusanyirizo afite impungenge ku bagemura bagurisha amata atabanje gupima kandi ari gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo guteza imbere umworozi , imufasha kongera ubwiza n’ubwinshi bw’umukamo no kubona isoko ryizewe.
Ngendo Alphonse, umworozi ukurikirana isuku n’ubuziranenge bw’amata y’aborozi bakorana n’ikusanyirizo rya Rugobagoba, avuga ko abatwara amata atavuye ku ikusanyirizo babangamira amakusanyirizo kuko iyo bayatanze ari mabi byitirirwa aborozi bose bo mu karere.
Ngo mu gihe ikusanyirizo rifite ubushobozi bwo kwakira litiro 2 na 800 by’amata, ubu ryakira litiro 1200 gusa, andi menshi yatwawe n’abo bayacisha ku ruhande.
Ati “Iyo bayajyanye i Kigali bunguka amafaranga menshi kuko ntaho Leta ibazi, baba batasoze. Kandi n’iyo ari mabi bahyizemo nk’amazi abanyakigali barayagura. Ahubwo babona apfuye bakabyitirira amata yose ava ku Kamonyi”.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Karere ka Kamonyi, Sindayigaya Abdul Madjidi, avuga ko ari itegeko ko amata yose acuruzwa agomba kunyuzwa ku ikusanyirizo akabanza gupimwa.
Ati “Amata yo ku ikusanyirizo akorerwa ibipimo bitandukanye . Apimwa isuku amazi, umubanji. Atahanyuze rero ntushobora kumenya ubwiza bwayo cyangwa ububi bwayo”.
Akomeza avuga ko ari inshingano z’abacuruzi kuza gufata amata ku ikusanyirizo, ariko bamwe mu bacuruzi n’abandi bakenera amata bo mu karere batangaza ko impamvu bagurira abayacisha ku ruhande ari uko bayabazanira.
Basaba n’amakusanyirizo kubegereza aho bakura amata hafi kuko bose badafite ubushobozi bwo kujya kuyizinira.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|