Kuri uyu wa 18 Kamena 2015 Tigo Rwanda na Banki ya Kigali (BK) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rwo korohereza abakiliya b’ibi bigo byombi mu kubika no kubikuza amafaranga hagati ya Tigo Cash na Konti za BK.
Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi aratangaza ko umwaka utaha w’imikino ashobora kuzaba akiri umukinnyi wa Rayon Sports n’ubwo ikipe ya Police Fc nayo imushaka.
Inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera igiye gusubizwa ku isoko maze ipiganirwe kubashaka kurangiza imirimo yiyo nyubako, nyuma yaho rwiyemezamirimo ayitaye ntayuzuze biba ngombwa ko haseswa amasezerano.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’intumwa ayoboye kuva tariki 17 kugeza tariki 22 Kamena 2015, bari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cy’Ubuholandi. Urwo rugendo rwari rugamije kongera imbaraga mu bufatanye mu butabera n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’ubwa koperative (COTRAGAGI) ihuza abahinzi b’icyayi bahuriye ku ruganda rwa Rubaya ruri mu murenge wa Muhanda mu muri aka karere, bwaciye ikoreshwa ry’abana mu mirimo y’icyayi ariko bamwe barinangiye.
Miss Sandra Teta, Igisonga cya I cya Miss SFB 2011, ariyama abantu bakivuga ko urukundo rwe na Dereck wo mu itsinda ry’abahanzi rya Active ari ibihuha.
Abarimu n’abanyeshuri biga ku Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga cya Tumba, (Tumba College of Technology) riherereye mu Karere ka Rulindo bakoze icyuma gikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gishyushya amazi kizwi nka “solar water Heater.”
Gakindi Emmanuel ukora akazi ko gusharija terefoni hafi y’inkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara akoresheje ibyuma bikoreshwa n’imirasire y’izuba, ku munsi ngo asharija terefoni zigera kuri 70, ngo bigatuma ashobora gutunga urugo no kwikemurira bimwe mu bibazo bikenera amafaranga.
Zimwe mu mpunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zirishimira uburyo zakiriwe n’Abanyarwanda, nyuma y’uko bahahungiye kubera imyigaragambyo yari mu Bujumbura yamagana icyemezo cy’umukuru w’igihugu cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Ubwo kuri icyi cyumweru kuri Paruwasi ya Congo Nil iherereye mu Karere ka Rutsiro habaga umuhango wo gusoza urugendo rutagatifu ku rubyiruko rwo muri Diyosezi ya Nyundo, urwo rubyiruko rwasabwe kwita ku isengesho bakirinda icyabajyana mu ngeso mbi.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias wari usanzwe uyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu karere, yongeye gutorerwa gukomeza kuwuyobora, nyuma y’uko yari nawe mukandida rukumbi kuko ntawe bari bahanganye.
Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje urugamba rwo kurwanya ruswa, abapiganira amasoko ya Leta bazwi nka ba “Rwiyemezamirimo” baremeza ko ruswa ikivuza ubuhuha muri uru rwego, kandi ngo bakaba bayisabwa cyane iyo bigeze mu kwishyurwa amafaranga ku mirimo baba barakoze. Ibyo ngo bigakorwa inzego zishinzwe kwishyura zibatinza kugira (…)
Abanyarwanda bahungiye mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa Congo, bavuga ko nta kiza babubonye mu buhunzi, uretse kubura ibyo bafite bakaburira uwo ariwe wese washaka kubujyamo ingaruka zabwo.
Abakinnyi b’ikipe y’abakuze ya Victory FC ikina umupira w’amaguru ikaba yitoreza ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, kuri iki cyumweru tariki 21 kamena 2015, bazindukiye mu gikorwa cyo gusana inzu y’umubyeyi Nyiranshuti Donatilla wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Atorerwa kuba Umuyobozi w’umuryango wa FPR mu Karere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yasabye abayoboke b’umuryango guharanira icyateza umuryango imbere hagendewe ku nyungu rusange z’Umunyarwanda asaba Abanyamuryango kwirinda amarangamutima bakingira ikibaba umuntu wese wambika umuryango wa FPR isura mbi.
Abakozi 101 b’iyahoze ari perefegitura ya Butare, Gikongoro na Gitarama bamenyekanye ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, bibutswe ku nshuro ya 21 n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.
Impunzi ziba mu Nkambi ya Gihembe iherereye mu Murenge wa Kajyeyo mu Kagari ka Gihembe ho mu Karere ka Gicumbi zirasaba ko zahabwa amahirwe yo kwiga zikabasha kurangiza nibura amashuri yisumbuye.
Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Ishuri Rikuru ryigenga rya IPB (Institut polytechnique de Byumba) urubyiruko rw’abanyeshuri bahiga basabwe kwirinda ibikorwa by’amacakubiri kuko ari byo ngo bikurura Jenoside.
Umukuru [mushya] w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana, Uwamariya Odette, akaba na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, arasaba abanyamuryango ba FPR muri aka karere kubaka ubufatanye kugira ngo babashe guteza imbere akarere kabo gafite amahirwe menshi ariko kagakunda kugaragara inyuma mu ruhando rw’imihigo.
Urwunge rw’Amashuri rwa APPEGA Gahengeri ruherereye mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa 21Kamena 2015, rwibutse abari abanyeshuri n’abarimu barwo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ibitego bibiri by’umukinnyi Ndayisenga Fuadi bihesheje ikipe ya Rayon Sports itike yo kwerekeza muri 1/2 cy’irangiza cy’imikino y’igikombe cy’amahoro aho izahura n’Isonga yasezereye Espoir kuri Penaliti
Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga biyemeje guca ukubiri no gusabiriza bihangira imirimo, baravuga ko bagenda biteza imbere babikesha koperative bashinze ihinga ibihumyo ndetse bagakora n’ubukorikori butandukanye.
Umurambo wa Sibomana w’imyaka 35 y’amavuko bawusanze mu Mudugudu wa Mwari , Akagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango wateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.
Itorero rya ADEPR mu Karere ka Ruhango ryifatanyije n’abakiristo baryo batuye Kibanda na Gisali mu Murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Ruhango, kwibuka abakirisitu baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Komiseri Mukuru w’Umuryango w’Abagide mu Rwanda AGR, Ruhumuriza Aline, aratangaza ko hakiri imbogamizi zo kumenya umubare wanyawo w’abagide bazize Jenoside yakorewe batutsi ,kugira ngo bose babashe kwibukwa.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rurakangurirwa kugira umuco wo kwihatira kumenya amateka nyakuri yaranze u Rwanda kugira ngo banagire uruhare mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uruganda rukora amarangi n’ibikoresho bw’ubwubatsi mu Rwanda, Ameki Color, rwahagurukiye gufasha abasiga amarangi kugira ubumenyi mu gusiga amarangi no kuba abanyamwuga kuko byagaragaye ko kuba hari abasiga amarangi nabi bigira ingaruka kubasigisha amarangi.
Ku bufatanye n’imiryango inyuranye ifasha impunzi, Minisiteri ishinzwe Gukumira Ibiza no gucyura Impunzi(MIDIMAR) yatangiye umushinga wo kubakira impunzi inzu zisakaje amabati mu rwego rwo kuzituza heza.
Abakozi b’isosiyete itanga amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba Mobisol baremeye abarokotse Jenoside batishoboye bo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera babaha ihene ndetse banabishyurira ubwisungane mu kwivuza.
Ikipe ya INATEK VC yahagaritse umuvuduko w’ikipe ya Rayon Sports VC yari imaze gukina imikino 18 kuva uyu mwaka wa 2015 itaratsindwa,aho yayitsindaga amaseti 3-1 mu mukino w’ikirarane wabereye mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu
Ingoro y’inteko ishinga amategeko irimo irakorwamo n’abana b’abakobwa babifashijwemo n’Umuryango wa Imbuto Foundation, aho bitoreza umurimo usanzwe w’abadepite, mu rwego rwo kwitegura kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.
Impunzi z’abanyekongo ziba mu nkambi ya Gihembe iherereye mu murenge wa Kajyeyo mu karere ka Gicumbi zirashima uburyo igihugu cy’u Rwanda cyazakiriye nuburyo zibayeho nyuma y’imyaka 17 zimaze zihungiye mu Rwanda.
Nyirahagenimana Veronika w’imyaka 28 wo mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu gihe, akurikiranwe n’inzego zishinzwe umutekano arwaje umwana we mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kumubyara akamuta mu musarani.
Uwamariya Odette uyobora Intara y’Iburasirazuba ni we wegukanye intsinzi y’Umukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’akarere ka Rwamagana, atsinze Uwizeyimana Abdoul Kalim uyobora aka karere, mu matora y’abagize inzego z’uyu muryango mu Karere ka Rwamagana arimo kubera i Kitazigurwa mu mu Murenge wa Muhazi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 u Rwanda rwifatanyije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi ku isi. Muri urwo rwego Kigali Today yabateguriye amwe mu mafoto agaragaza uko impunzi zibayeho mu Rwanda muri zimwe mu nkambi ziri mu gihugu.
Mu bice bitandukanye bigize akarere ka Gakenke haracyagaragara ikibazo cy’abanyeshuri bamwe na bamwe bakigira mu mashuri atameze neza, bikaba biteje impungenge ko amwe mu mashuri ashaje ashobora gutera impanuka akaba yagwira abanyeshuri.
Umuryango Media for Deaf Rwanda ufite uruhare mu gukangurira abantu kumenya ururimi rw’amarenga, uratangaza ko igikorwa watangiye cyo gukangurira abantu kumenya uru rurimi kizagera ku musozo abantu bamaze kumenya agaciro karwo no kumva kurushaho abatumva.
Impunzi z’abarundi zigera mu bihumbi 27 ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, zirashimira leta y’u Rwanda cyane cyane Perezida Paul Kagame, ku buryo zakiriwe mu Rwanda zigahabwa n’uutekano bitandukanye n’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu zatsemo ubuhungiro.
Ubuyobozi bwa Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) butangaza ko butazihanganira umuganga cyangwa umukozi wese w’ibitaro uzarangwa n’ivangura n’indi ngengabitekerezo ya Jenoside ku baje bamugana.
Mu ruzinduko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu karere ka Karongi, yasabye abaturage batuye muri aka karere kubyaza umusaruro amahirwe bafite bityo ngo iterambere ryihute mu karere ndetse no mu gihugu hose.
Abanyabukorikori batandukanye bakorera mu Gakiriro ka Ruhango kari ahitwa i Nyarusange mu Murenge wa Ruhango baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba agakiriro karubatswe kure y’umuhanda, none bakaba ngo bari mu gihombo kuko ngo nta bakiriya babona.
Ikigo cyigisha imyuga cya Gacuriro kizwi nka Gacuriro Vocational Training Center, cyashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri bashya bagera kuri 50, kuri uyu wa atanu tariki 19 Kamena 2015.
Polisi yo mu muhanda yo mu karere ka Muhanga irihanangiriza abashoferi batanga ruswa ku bapolisi kugira ngo bahabwe serivisi mu makosa, ko abazajya bafatwa bazajya bakurikiranwa mu mategeko.
Mu gihe bitamanyerewe kubona ibitaramo bitandukanye by’abahanzi mu Karere ka Nyamasheke, mu mpera z’iki cyumweru itsinda ry’abahanzi “Ijabo” rizwi ku izina ry’Isoko ya Nil barataramira abaturage ba Nyamasheke aho bita muri Café de L’Ouest.
Mu gihe umubare munini w’impunzi z’Abarundi uri mu Nkambi zashyizwemo mu Rwanda hari bamwe muri izo mpunzi bicumbikiye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza ngo badakozwa ibyo kujya mu nkambi ngo bitabweho n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi, UNHCR, ngo bahabwe ibiribwa n’ubuvuzi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa kane rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Remera ho mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyuma y’igihe kinini aborozi bari bamaze batakamba basaba imihanda muri Gishwati,kuri ubu bagiye kubona igisubizo kuko mu uyu mwaka w’imihigo ugiye gutangira, iyi mihanda igiye gutangira gukorwa.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa 18 Kamena 2015 rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu Mudugudu wa Kirwa, Akagari ka Remera ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Kuri uyu wa 17 Kamena, mu Mudugudu wa Mutete, Akagari ka Ndego, mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, abagore 3 harimo Abarundikazi 2 bafite abana 9 n’Umunyarwandakazi 1 wari ufite abana bafashwe bakiva mu modoka ibakuye mu Mujyi wa Kigali ngo bashaka kwambuka bajya mu gihugu cya Uganda.