Rutsiro: Hari abarimu bamaze kuvumbura ibanga ryo gukoresha umushahara
Abarimu bo muri zone ya Congo-Nil mu karere ka Rutsiro batangaza ko bamaze kumenya imikoreshereze y’umushahara bahembwa ku buryo ubabeshaho.
Babitangaje kuri uyu wa kane Tariki 12 Ugushyingo 2015, mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere mu rwego rwo kurebera hamwe uko barangije umwaka no kureba uburyo bakiteza imbere bamwe, batangaza ko bamaze kumenya uko bakoresha umushahara muke bahembwa.
Nyirandutiye Angelique wigisha mu kigo cy’abafite ubumuga cya Komera ahembwa ibihumbi 40 ku kwezi, avuga ko umushahara w’umwarimu ni muke ariko umuntu agomba kumenya uko awukoresha.
Yagize ati “Ubu namaze kuguza banki ibihumbi 400 nongeranya n’utwo nari mfite ngura icyuma gisya kinjiza amafaranga kandi mfite n’icyizere cyo kuzirihira kaminuza.”
Uwizeyimana Abraham umwalimu ku kigo cy’amashuri abanza cya Sure nawe ati “Njye mbo na umushahara wa mwarimu wamufasha kwiteza imbere ariko bisaba imibare myinshi nkanjye sinajya mu kabari ngendeye ku bantu bagiyeyo niba nshaka kunywa ngura isukari nkanywera icyayi mu rugo bityo bigatuma ntasesagura kandi ntacyo bintwara.”
Umuyobozi w’akarere Gasprd Byukusenge, yabagiriye inama yo kugana ibigo by’imari bagashak imishinga yabateza imbere.
Ati “Nk’abantu b’injijuke bagomba gutinyuka bkugana ibigo by’imari bagashaka imishinga yazabateza imbere kandi byose birashoboka bakamenya uko bakora imibare mu mikoreshereze y’umusaruro babona.”
Cisse Aimable Mbarushimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|