Ruragwe: Abajura barafatwa bagakanga abaturage ko nibabivuga bazabica

Abaturage bo mu Kagari ka Ruragwe mu Murenge wa Rubengera muri Karongi bavuga ko baterwa ubwoba n’abajura bafata bakababwira ko nibabivuga bazabica.

Abo baturage bakavuga ko barambiwe kuba ababiba bafatwa bagahita barekurwa, ndetse bikabatera ubwoba ko byaha urwaho abajura rwo kubagirira nabi nk’uko baba barabibateguje.

Abakekwaho kuba mu gatsiko k'amabandi yajujubije abaturage ba Ruragwa n'ibyo bafatanywe batetse bivugwa ko ari ibyo bibye.
Abakekwaho kuba mu gatsiko k’amabandi yajujubije abaturage ba Ruragwa n’ibyo bafatanywe batetse bivugwa ko ari ibyo bibye.

Babivugiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubengera ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2015 ubwo bahajyanaga abo bavuga ko ari bo babajujubije.

Igihiriri cy’abaturage bo muri ako kagari cyageze kuri Polisi nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zari zimaze guta muri yombi uwitwa Irankunda David wakekwagaho kwiba ihene akoresheje abandi bagenzi be ari bo Nkurunziza Mathias, Tuyisenge Gerard, Sibomana Nturanyenabo ndetse n’undi mugore umwe, basaba Polisi ko abo bantu batarekurwa.

Bakihagera, uwo mugore we yahise arekurwa mu gihe bo bamushinja gukorana bya hafi na Irankunda ndetse bakavuga ko amatungo aba yibwe ari we uyamutekera bakayagurisha abahagura inyama zitetse.

Nyuma yo kutishimira kurekurwa k’uwo mugore, abaturage bashatse kumwihanira ariko Polisi iratabara.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwimpongo, Nyirahabimana Benitha wari urangaje imbere aba baturage, ati “Nta muntu ugitambuka mu nzira, niba uvuze ngo uriya ni umujura bakwirukaho n’inkota. Ubu abaturage aha agahinda bafite ni kenshi, nanjye nk’umuyobozi ngira ngo ndavuze, ngo bazanyica, ubu sinkiryama mu nzu, bari kuntumaho ngo baranyereka, aho kugira ngo nzapfe ubuyobozi nibufate icyemezo cyangwa batubwire tubifatire.”

Ngendambizi Gedeon, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, asaba abaturage kuryamira amajanja mu minsi nk’iyi. Ati “Ingamba ni uko abaturage bagomba kumenya ko turi mu minsi mikuru, hanyuma bagacunga neza ayo matungo, cyane ntibayashyire ku misozi, ikindi ni ukudufasha bakaduha amakuru y’aho inzererezi zicumbitse kuko niz o zibikora.”

Ikibazo cy’ubujura bw’amatungo n’imyaka kiri kugenda gifata indi ntera muri uyu Murenge wa Rubengera, aho Akagari ka Kibirizi kaza ku isonga, ariko igikomeje kubangamira abaturage, kikaba ari uko n’abafashwe bahita barekurwa.

NDAYISABA Ernest

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka