Nyuma y’imyaka itatu yari ishize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda rikoranaz na Sosiyete ya Skol nk’umufatanyabikorwa mu mukino w’amagare,kuri uyu wa kane taliki ya 12/11/2015, ayo masezerano yongeye kuvugururwa maze bansinyana andi masezerano y’imyaka itatu.

Ku ruhande rwa Ferwacy,yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo ari we Bwana Aimable Bayingagna, mu gihe Skol nayo yari ihagarariwe na Yvan Wulffaert uhagarariye Skol mu Rwanda.

Mu myaka itatu ishize Ferwacy ikorana na Skol,Skol yagiye igaragara mu marushanwa atandukanye yagiye abera mu Rwanda,by’umwihariko mu gutera inkunga amasiganwa ya Rwanda Cycling Cup 2015,yatangiye mu kweze kwa kane akarangira mu kwezi kwa 9/2015 aho yegukanwe na Nsengimana Bosco.






Amafoto:Muzogeye Plaisir
Sammy IMANISHIMWE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|