Nyiramahirwe Christine w’imyaka 46 wo mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe wari umucuruzi w’imiti (Farumasi) mu isantere ya Nyakarambi yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa 10 Mata 2015 ubwo yiteguraga kujya ku kazi.
Richard Rwandenzi ufite imyaka 34, utuye mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye asaba abaturage kubwira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi aho imibiri y’ababo iherereye kuko ari byo byabomora imitima, ngo kuko iyo umuntu atarashyingura uwe ahora mu kiriyo (kilio) kidashira.
Sebanani Emmanuel wiyise Gashumba Elias w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe ari mu maboko ya Polisi, Sitasiyo ya Kirehe azira gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, akubita uwarokotse Jenoside ari nako avuga amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Charles Cyubahiro ukomoka mu Karere ka Nyaruguru, ahahoze ari muri Kominis Nshiri, Segiteri Gitita, Serire Gahotora, ubu atuye ahitwa mu Matyazo ho mu Karere ka Huye, avuga ko yababaye mu gihe cya jenoside, ariko ngo itotezwa we n’umuryango we bagiriwe mbere yayo ni ryo ryamubabaje kurushaho.
Umuhanzikazi Mukankuranga Marie Jeanne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Mariya Yohana yibaza impamvu hariho abantu bahakana jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 kandi n’abayikoze bemera ko bayikoze.
Urugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ruzwi nka “Walk to Remember” rwari rumenyerewe mu ntangiriro z’icyumweru cyo kwibuka, rwashyizwe kuri iki cyumweru tariki 12/4/2015, guhera saa munani z’amanywa.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye batuye mu murenge wa Rumbeli akarere ka Ngoma, baravuga ko nubwo bagenda bahabwa ubufasha bwo gusanirwa amazu hakiri abandi batishoboye bafite ikibazo kitaboroheye cy’amacumbi akeneye gusanwa.
Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’imiryango y’abarokotse Jenoside bo mu Murenge wa Mataba mu Karere ka Gakenke, bavuga ko biyunze kuko hari abagize uruhare muri Jenoside bemeye guca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye nabo bakababarira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buratangaza ko abaregwa gukora amakosa yo kwiha amafaranga yagenewe abakene azwi nka VIUP, batangiye kuyishyura, nyuma y’uko bigaragariye ko hari abaturage bagiye bayahabwa ariko ntibayakoreshe icyo yagenewe abandi bayozi nabo bakayiguriza.
Ubuyobozi b’akarere ka Gicumbi n’amadini ahasengera baramagana abakirisitu bajya gusengera ahantu hatazwi hatemewe bita mu “Butayu”, buvuga ko binyuranyije na gahunda yo kubungabunga umutekano w’Abanyarwanda.
Kuba abaganga bamwe baragize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi kandi ari bo bashinzwe kurngera ubuzima, ni urukozasoni ku bakora uyu mwuga; nk’uko bitangazwa na bamwe mu baganga.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, atangaza ko imyumvire ishingiye ku ivangura, abantu biyumva ko hari icyo abandi babarusha kimwe n’abica abandi, kugira ubwoko iturufu yo kubaho ubundi bugahinduka igicibwa, bri mu bituma hari abata isura y’Ubunyarwanda basangiye, abandi bagahunga igihugu bitwa impunzi cyangwa abagiye (…)
Abanyamakuru bo mu Rwanda baributswa ko ari uruhare rwabo rwo kuvuga ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko bakibuka no gukoresha ubunyamwuga bwabo bimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 babiri bo mu Kagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana, Akarere ka Ruhango, batewe inkunga n’abakozi b’Umurenge wa Byimana, mu rwego rwo kubakomeza muri ibi bihe byo kwibuka ababo bazize Jenoside.
Abaturage bo mu Karere ka Burera baturiye Parike y’Igihugu y’Ibirunga batangaza ko kuva aho hashyiriweho urukuta rukumira inyamaswa ngo izajyaga ziza kubonera zivuye muri pariki zaragabanutse nubwo hatabura izirurenga zikaza mu baturage.
Twagiramusinga w’imyaka 64 wo mu Murenge wa Kirehe kuri uyu wa 09 Mata 2915 mu kungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zaganiweho yavuze k’ukuri kuri Jenoside yakorewe abatutsi ngo akababazwa n’uko Kiriziya abamo yakoze Jenoside.
Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu midugudu igize Akagari ka Nyarurama mu Murenge wa Ntongwe, Akarere ka Ruhango, ubwitabire bw’abaturage mu biganiro buracyari buke ariko abayobozi b’imidugudu bavuga ko bafite ingamba, kugirango abaturage babonekere igihe mu biganiro.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 batuye mu Kagari ka Bitare, Umurenge wa Ngera ho mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko ubwo bahungiraga mu gihugu cy’Uburundi mu gihe cya Jenoside, bayobowe n’ikimasa n’isekurume y’intama bibageza mu buhungiro.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, avuga ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagihari ariko nta shingiro bafite kuko Umuryango Mpuzamahanga na Kambanda Jean wayoboraga guverinoma yiyise “Iy’abatabazi” bemeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rukiko.
Abantu batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, bakekwaho kwiba ibendera ryibwe ku biro by’Akagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata, mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2015.
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyanza iravuga ko ikomeje gahunda yo guta muri yombi abakekwaho bose kwihisha inyuma y’ubujura n’abantu bagura ibyo baba bibye babyita ko biboneye imari ishyushye.
Nshizirungu Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Gisozi, Akagari ka Nyirakigugu mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu ashimira Kayisire Anastase warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wababariye ababyeyi be nyuma yo gusahura imitungo y’iwabo, ndetse ahitamo kwifatanya nawe mu nzira yo kwiteza imbere ndetse no mu kubaka ubumwe (…)
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko nyuma y’iminsi itatu ishize icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gitangiye nta gikorwa na kimwe gihungabanya umutekano w’abarokotse Jenoside kikiragaragara mu Ntara y’Amajyaruguru yose.
Abagabo babiri batuye mu Karere ka Nyamasheke bafunzwe bakekwaho kuvuga amagambo mabi ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umurundikazi witwa Mukashema Divine w’imyaka 17 y’amavuko, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu Karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kubyara umwana agahita amuhamba akiri muzima.
Abakristo b’Itorero Bethesda rifite icyicaro gikuru i Gacuriro mu Mujyi wa Kigali, bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uyu wa 09 Mata 2015 bagendeye ku ntego ibubutsa gusenga no gufasha imitima y’abantu gukomera nk’intwari zivugwa muri Bibiliya Yera.
Nyuma y’imyaka ibiri gare yo mu Mujyi wa Butare itangiye kubakwa, ku itariki ya 9 Mata 2015 yatangiye gukoreshwa.
Hotel Serena ya Kigali iraza kwerekana filimi yiswe “Intore” iza kuba yerekanywe ubwa mbere ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 10 Mata 2015, kandi igakoreshwa mu buryo bwo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.
Mu rwego rwo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura,umushinga wo gufata no gukoresha neza amazi y’imvura wo mu Kigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere, urateganya kubakira inyubako rusange 70 ibigega binini bifata amazi.
Umuyobozi wa East Land Motel yo mu Karere ka Kayonza, Nkurunziza Jean de Dieu yarekuwe by’agateganyo, abo bareganwa bakomeza gufungwa mu gihe cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza baregwamo rutangira kuburanishwa mu mizi.
Umupolisi witwa Safari Gilbert yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana ku wa 09 Mata 2015 aregwa ubujura bw’ibyuma by’imodoka y’ikamyo yari yafashwe na Polisi kubera amakosa yari iyikurikiranyeho.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri bumurika indirimbo y’amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ibyo bitaro, kuri uyu wa 09 Mata 2015, bwatangaje ko buzakora ibishoboka byose kugira ngo ayo mateka atazibagirana.
Nyuma y’uko mu Karere ka Ngororero inama y’umutekano yemeje ko hari amakosa mu gutanga inka muri gahunda ya “Gira inka” nk’uko byari byaragaragajwe n’abadepite, abafite uruhare mu kunyereza inka za “Gira inka”, cyangwa abazifta ku buryo bunyuranyijwe n’amategeko batangiye kwishyura cyangwa gusubiza inka bahawe.
Akarere ka Ngororero ni kamwe mu twazahajwe cyane na Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aka karere ubu gafite inzibutso 7 zose hamwe, zibitse imibiri y’abantu ibihumbi 42 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri aka karere, abatutsi 2200 ni bo bonyine babashije kurokoka.
Igihugu cya Tanzaniya cyamanuye amabendera kugera hagati kandi cyifatanya n’Abanyarwanda batuyeyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu gikorwa cyabereye ahitwa Mlimani City Centre muri kaminuza ya Dar-Es-Salaam, ku gicamunsi cyo ku wa 08 Mata 2015.
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’abibumbye ziri i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994, igikorwa cyabereye mu Mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir tariki ya 7 Mata (…)
Kayihura Pierre Céléstin wiganye na Dr Léon Mugesera mu kigo cyitiriwe Kristu Umwami kiri mu Karere ka Nyanza, avuga ko yahize n’ubundi yanga abatutsi ndetse ngo yagiye ashoza imvuru mu kigo akabakubitisha abandi banyeshuri.
Ikigo k’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko inzira imwe yo guteza itangazamakuru ryo mu Rwanda imbere ari uko abanyamakuru bakwihuriza hamwe, bikabafasha kwiyongera mu bunyamwuga no kwiteza imbere.
Dr Nkubana Théoneste, Umuganga akaba n’umuturage w’Akarere ka Kamonyi avuga ko mu gihe mu bindi bihugu inyeshyamba zihutira gufata umujyi, abahoze iri ingabo za RPA bo bihutiye kurokora abatutsi bicwaga hirya no hino mu gihugu.
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamasheke bandikiye ubuyobozi bw’akarere babusaba kurenganurwa nyuma y’uko basanze umushahara wabo waramaze kugabanurwa nyuma y’ivugururwa ry’inzego z’imirimo riherutse mu Karere ka Nyamasheke.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 08 Mata 2015, ku biro by’Akagari ka Kabere mu Murenge wa Nyabimata, Akarere ka Nyaruguru haraye hibwe ibendera.
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke bagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga muri Jenoside ngo banga ko babashimira mu ruhame, bakavuga ko ibyo bakoze bazabishimirwa n’Imana.
Dr Rutangarwamaboko Modeste , Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire, muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi , (…)
Urubyiruko rw’abasaveri bo mu Karere ka Ngoma ruvuga ko rufite ubushake bwo kurwanya Jenoside n’abayipfobya, ndetse ko rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu guhangana n’ingaruka Jenoside yasize mu Rwanda rutanga umusanzu uko rubishoboye.
Munyandamutsa Hamada, akaba nyirarume wa Jean Paul Akayesu wari Burugumesitiri wa Komini Taba, yanze gushyigikira akarengane kakorerwaga abatutsi maze yirengagiza amabwiriza yo kwica abatutsi yatangwaga n’ubuyobozi, ahisha abamuhungiyeho barindwi kandi bose bararokoka.
Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’uburezi bw’abana babo, aho bakorera abandi baturage bifite kugira ngo babashe kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ibihumbi 25 ku gihembwe mu mashuri y’incuke.
Abantu batandatu bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Muhanga bamaze kugezwa imbere y’inzego z’umutekano bakurikiranweho gutanga no kugurisha mu buryo butemewe, inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.
Impunzi z’Abarundi zamaze umunsi umwe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe zivuga ko zahunze intambara itutumba mu gihugu cyazo, ngo zishimiye uburyo zakiriwe mu Rwanda zigasaba ko bishobotse zahaguma zigatuzwa.
Umukecuru witwa Nikuze Edite wo mu Kagari ka Muganza mu murenge wa Gatore kuwa 07 Mata 2015 mu ma saa tanu bamusanze mu rutoki rwe aho yakoraga yapfuye, umuryango we ukaba uvuga ko asanzwe arwara umutima.
Nahabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, arasaba ko ababyeyi bafata iya mbere mu gutoza abana babo ubupfura bakiri bato kugira ngo batazakurana ubunyamaswa nk’ubw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.