Abo baganga babiri n’abaforomo babiri bakurikiranye umubyeyi wari wagiye kubyarira mu Bitaro bya Rwinkwavu ku wa 16 Ukwakira 2015 biba ngombwa ko abyara abazwe, ariko nyuma yo kubagwa yaje kwitaba Imana.

Abaganga n’abaforomo bari bamukurikiranye bahise bahagarikwa ku kazi kugira ngo iperereza kuri urwo rupfu rikorwe. Nyuma y’ibyumweru bigera hafi kuri bine hakorwa iperereza ry’ibanze bakaba batawe muri yombi, kuko iryo perereza ryagaragaje ko bagize uburangare mu kazi bikaviramo uwo mubyeyi gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa abisobanura agira ati “Abo baganga n’abaforomo bari mu maboko ya Polisi barakurikiranwa kubera ko bigaragara ko hari ibibazo bishobora kuba byaraturutse ku burangare bikavamo urupfu rw’umubyeyi wagombaga kwibarukira muri ibyo bitaro. Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko hari ibyakozwe nabi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Urugaga rw’Abaganga na Polisi bakoze iperereza ku bufasha uwo mubyeyi yaherewe kwa muganga bagasanga harimo ibibazo ari na yo mpamvu batawe muri yombi.
Ati “Mu by’ukuri bigaragara ko harimo ibibazo. Icyaha baregwa ni uko baba baragize uburanga bikavamo urupfu.” CSP Twahirwa avuga ko ari icyaha gihanwa n’ingingo za 157 na 160 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Ubwo uwo mubyeyi yitabaga Imana hari havuzwe amakuru y’uko ubwo yabagwaga amashanyarazi yaba yarabuze bajya gucana moteri bagasanga nta mazutu irimo, bigatuma bamubaga hifashishijwe urumuri rwa terefoni.
Gusa, inzego z’Ubuyobozi n’Ibitaro bya Rwinkwavu zavuze ko ayo makuru atari ukuri. Zivuga ko ubwo uwo mubyeyi yabagwaga n’ubundi ari moteri yari icanye mazutu ikaba yarashizemo bamaze kuzana indi, ku buryo kuyishyiramo bitatinze kandi ngo kubaga uwo mubyeyi no kumudoda byasaga nk’aho byarangiye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje Ubutabere Nibusanga Icyaha Kibahama Bazabihanirwe Kandi Bibe Isomo Ku Bandi Baganga Cyangwa Abatanga Service Bose .