Huye: EU yishimiye ko umuhanda bateye inkunga uzafasha abaturage
Ambasaderi w’umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU), kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2015 yasuye umuhanda w’ibitaka Rugarama-Mwogo-Nkungu watunganyijwe ku nkunga ys EU.
Nyuma yo gutambagira ibirometero 32 byose bigize uyu muhanda, Ambasaderi Michael Ryan, yavuze ko yishimiye kuba baragize uruhare mu gukura abaturage bawuturiye mu bwigunge, kuko bazawifashisha mu kugeza ibyo bejeje ku isoko.

Yagize ati “Nka EU, dushimishijwe cyane no kuba twarafashije muri iki gikorwa cyo gusembura iterambere ryo muri aka gace. Umuceri, ikawa, ibitoki bahinga, bizajya bigera ku isoko bitaruhanyije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko inkunga yo gutunganya uyu muhanda yabonetse ikenewe cyane, kuko wari warapfuye, unanyerera, ku buryo kuwunyuramo byari amaburakindi.
Ati “N’ibikorwa remezo twubakaga muri aka gace, kuhageza ibikoresho byaratugoraga cyane. Ariko kuri ubu murabona ko ari imihanda myiza. Ni n’imihanda izaramba kuko mu kuyubaka banayobora amazi ku buryo imvura itazayangiza.”
Uyu muhanda si wo wonyine watunganyijwe ku nkunga ya EU, kuko hari n’indi, yose hamwe ikaba ifite ibirometero 58. Ngo hari n’indi izatunganywa mu minsi iri imbere kuko inkunga ya miriyari enye n’igice Akarere ka Huye kahawe izatunganya imihanda y’ibitaka y’ibirometero bigera ku 100.
EU ifasha u Rwanda guhera mu myaka ya za 80 mu bijyanye n’imishinga y’iterambere. Kuri ubu, wemereye igihugu cy’u Rwanda inkunga ya miliyoni 460 z’amayero azatangwa mu gihe cy’imyaka 7 uhereye muri 2014.
Aya mayero azatunganya ibikorwa bijyanye n’ingufu n’amashanyarazi, imiyoborere myiza ndetse n’ubuhinzi ari na bwo ntandaro yo gutunganya imihanda y’ibitaka, nk’uburyo bwo kubuteza imbere.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imihanda ni inkingi ikomeye cyane cyane mu iterambere rw’ icyaro n’ ubuhahirane kuba rero akarere ka huye kamaze kubaka imihanda ni ikintu gikomeye cyane kandi kizihutisha iterambere
iyi nkunga yakoreshejwe neza cyane kandi ibi birasanzwe iwacu mu Rwanda dore ko twe ntawe ukoresha ibintu ibyo bidashinzwe