Igiciro cy’ikilo cy’igitoki cyavuye ku mafaranga 50 mu gihe cy’impeshyi, kigera ku mafaranga 150 muri uku kwezi k’Ugushyimgo 2015.

Abagura ibitoki n’ababigurisha bavuga ko iri zamuka ryatewe n’umuyaga ukabije waguye mu kwezi kwa Kenda maze ugasiga insina hasi ziganjemo izari zimaze kwana ibitoki.
Mbonigaba Issa acuruza ibitoki abivanye i Rukira akabizana mu mugi wa Kibungo, agira ati”Haguye umuyaga ugusha insina zari zannye ibitoki,ubu ibyaguye nibyo byakagombye kuba byeze ubu,niyo mpamvu ibyasigaye bike bihenze. Ikindi nibyo bike byasigaye ubu haje imodoka ziva ikigali usanga nazo ziteraho kandi zitanga menshi bigatuma bibura bikanahenda.”
Mushimiyimana Irene, umucuruzi w’ibitoki avuga ko uku guhenda ku ibitoki bibahombya, kuko hari ubwo iyo bamaze kukirangura bagikata mu maseri hakavamo make bagahomba.
Abaguzi bagura ibitoki bamwe bavuga ko batakirya igitoki uko byari bisanzwe, kuko cyabaye imbonekarimwe mu mafunguro yabo. Bemeza ko bagura igitoki kuko ntakundi babigira bemera bagahendwa kubera bakunda igitoki.
Uwimana Beatrice, utuye mu murenge wa Kibungo nyuma yo kunanirwa n’ibiciro by’ibitoki yari asanze ku isoko yatangaje ko ibiciro by’ibitoki bizamuka ubucya n’ubwira ko aho bigeze abona bihenze cyane.
Gusa avuga ko ntakundi byagenda yumva atahara igitoki ari nayo mpamvu yemera akabigura gihenze. Ati “Ikibazo nuko biduhenda atari nabyiza,haza ibisa nabi by’iminyagara.Igitoki twajyaga tugura ibihumbi bibili ubu kiri kubihumbi bitandatu.”
Abahinzi bibumbiye mu makoperative ahinga urutoki mu murenge wa Rukira ahafatwa nk’ikigega ku gihingwa cy’ibitoki mu karere ka Ngoma, nyuma yo gukorerwa umuhanda Kibaya-Gituku, batangaza ko umusaruro wabo wajyaga upfa ubusa kubera imihanda mibi, ubu wabonye isoko kuko imodoka zibijyana Kigali baguriwe ku giciro kiza.
Hari ababona kuba uyu muhanda warakozwe imodoka zikaba ziva Kigali zitanga amafaranga menshi ku gitoki nabyo hari icyo byongereye ku kuzamuka mu biciro by’ibitoki.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|