Abanyamakuru bacu bakorera mu turere dutandukanye baduteguriye amafoto agaragaza uko cyagiye kitabirwa aho bakorera.
Mu Karere ka Nyanza

Abatuye mu Karere ka Nyanza batangiriye umuganda ku gihe basibura imihanda.

Ariko imvura yaguye yaje kubarogoya bituma babanza kuyugama, ihise bakomeza ibikorwa barimo.
Mu Karere ka Kamonyi

Abayobozi b’akarere bifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Mushimba, Akagali ka Kigembe mu Murenge wa Gacurabwenge, mu muganda w’ukwezi.

Bari gusiza ikibanza cyo kubakira utishoboye.

Nyuma y’umuganda hakurikiyeho inama yahuje abaturage n’ubuyobozi.
Mu Karere ka Burera

Muri Burera bari mu muganda wo kubaka amazu y’abatishoboye.

Igice kinini cy’ubakwa n’amaboko y’abaturage.

Inzego zitandukanye zirimo n’abashinzwe umutekano baha umubyizi abaturage.

Mu Karere ka Nyagatare

Umuganda wakorewe mu Mudugudu wa Gacundezi ya 2 Akagari ka Gacundezi, mu Murenge wa Rwimiyaga. hakozwe igikorwa cyo kubaka amazu y’Abanyarwanda birkanywe muri Tanzaniya ataruzura.


Mu Karere ka Kirehe

Umuganda k rwego rw’akarere wabereye ku rwego rw’akarere mu Kagali ka Mwoga, mu Murenge wa Mahama, ahasiburwa umuhanda wari wararengewe n’ibigunda.



Nyuma y’umuganda habaye inama.
Mu Karere ka Huye

Umuyobozi w’akarere, wongeye gutorerwa uyu mwanya, Eugène Kayiranga Muzuka, na Perezinda w’inama Njyanama Dr. Jean Chrisostome, bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Mbazi gutunganya imbuga z’ahubatswe amazu y’abatishoboye icyenda bari batuye mu gishanga cya Rwabuye.

Abatujwe aha, bimuwe kubera imyuzure iba muri icyo gishanga iherutse no gusenya amwe mu mazu.

Imvura yaguyeho gato ariko ntiyababuza gukomeza imirimo barimo.
Mu Karere ka Rulindo

Umuganda wo kutuza abantu mu midugudu no kuvana abantu mu manegeka ku rwego rw’ intara y’Amajyaruguru wabereye mu Karere ka Rulindo.

Goverineri Bosenibamwe ashyira ibuye ry’ifatizo Ku kibanza cy’umuturage bari kubakira.

Mu murenge wa Shyorongi abitabiriye umuganda bari benshi. Hasijwe ibibanza hanaharurwa imihanda.


Baganiriye n’abayobozi nyuma y’umuganda.
Mu Karere ka Muhanga

Minisitiri Biruta (wicaye hagati) mu biganiro kuri gahunda yo gutura mu Mudugudu yabaye nyuma y’umuganda.
Mu Karere ka RUhango

Umuyobozi w’akarere mushya yahise yitabira umuganda wabereye mu Kagari ka Bunyogombe, Umurenge wa Ruhango, basibura umuhanda.

Mu Karere ka Nyaruguru

Muri Nyaruguru umuganda wakozwe hunakirwa umugabo witwa Nzaramba Janvier, wari utuye mu manegeka mu Kagari ka Mpanda Umurenge wa Kibeho.


Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi ni byiza rwose dukomeze kwiyubakira igihugu binyuze mu bikorwa nk’ibi
turabashimira byinshi mutugezaho
NATWE IMVURA YAGUYE ARIKO NTIYATUBUJIJE KUWUKORA