Umujyi wa Nyamagabe ugiye kugezwamo internet y’ubuntu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bugiye gukwirakwiza internet y’ubuntu mu mujyi, muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga no gukurura ba mukerarugendo.

Akarere kahise gatangira gutunganya no kongera ibikorwa remezo, nko gutunganya ubusitani buzashyirwamo interineti rusange, aho buri wese ufite mudasobwa cyangwa telefoni azabasha kuyikoresha ku buntu.

Ubusitani buri gutegurwa bwitezweho kuzakurura ba mukerarugendo.
Ubusitani buri gutegurwa bwitezweho kuzakurura ba mukerarugendo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, ari nawo uyu umujyi uherereyemo, John Bayiringire, atangaza ko iki gikorwa kigamije gufasha buri muturage kubona interineti ku buntu kandi bikazafasha na bamukerarugendo bahasura.

Agira ati “Iki gikorwa kizafasha abatuye umujyi n’abawugenderera kubona interineti ku buryo bwihuse, umuntu akabasha gusoma, kwandika, kureba ibibera hirya no hino. Ni ku muhanda ujya muri pariki ya Nyungwe tuzashyiraho n’icyapa maze ba mukerarugendo bajye bahagana.”

Bayiringire akomeza avuga ko abatuye Umujyi wa Nyamagabe byabagoraga kubona interineti bigatuma bajya mu tundi turere kuhashakira serivisi zayo.

Ati “Mbere abaturage ntibabonaga interineti ku buryo buboroheye, kubera nta Cyber Caffee, bamwe bakajya i Huye cyangwa se bakabyihorera, rero dusanga kuyibegereza bizafasha.”

Abatuye n'abagenderera umugi wa Nyamagabe bagiye gushyirirwaho interineti y'ubuntu.
Abatuye n’abagenderera umugi wa Nyamagabe bagiye gushyirirwaho interineti y’ubuntu.

Germaine Ntigurirwa, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu, atangaza ko bizatuma abasha gukora ubushakashatsi mu masomo yiga kandi akabasha no kumenya amakuru.

Ati “Nko mu isomo ry’ubumenyamuntu, tuba dukeneye gukora ubushakashatsi kugira ngo uzatsinde neza, urumva ko yaba itugiriye akamaro tukajijuka, no kumenya ibibera hirya no hino.”

Iki gikorwa kikaba kizatwara amafaranga y’U Rwanda miliyoni 15Frw, kandi kitezweho kuzafasha abaturage n’abasura akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AKA KARERE KO KIHAGAZEHO RA?! WASANGA ARI UKO ARIHO GOVERNOR YABANJE KUYOBORA...

C yanditse ku itariki ya: 25-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka