Kutagira amazi meza bibatera indwara zituruka ku mwanda

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu butangaza ko Indwara ziterwa n’isuku nke ari zo ziganje mu murenge kubera kutagira amazi meza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne avuga ko mu kwezi kwa Mutarama 2016 abaturage 30 barwaye indwara y’impiswi naho Malariya abayirwaye ni 23.

Abaturage ba Bugeshi bifuza kugezwaho amazi meza abarinda indwa zikomoka ku isuku nke
Abaturage ba Bugeshi bifuza kugezwaho amazi meza abarinda indwa zikomoka ku isuku nke

Mvano asobanura ko impamvu abaturage bo mu murenge wa Bugeshi batarwara Malariya cyane biterwa n’uko begereye ibirunga kandi hakaba hakonja, n’ubwo batarwara Malariya ariko bafite ikibazo cy’indwara y’impiswi.

Agira ati:”Twe ikibazo cya Malariya ntikiri hejuru kuko hakonja, ariko urebye nk’indwara y’impiswi irusha ubukana bwa Malariya kubera kutagira amazi meza.”

Mu tugari turindwi tugize Umurenge wa Bugeshi, utugari tubiri gusa, ni two dufite amazi meza, naho abandi bakoresha amazi y’imvura batega ku mazu.

Mvano agira ati:”Ikibazo cy’amazi meza cyo kiradukomereye kuko hano abaturage benshi bakoresha amazi y’imvura bafata ku mazu kandi na yo aba atameze neza kubera ko bagomba kuyakoresha igihe kirekire.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamaze gutorwa, buvuga ko hari imishinga irimo guterwa inkunga kandi izafasha uduce twegereye ibirunga kubona amazi meza.

Mu mihigo y’Akarere ka Rubavu harimo umuhigo wo kubaka umuyoboro w’amazi uzaba ufite kilometero 34 Mavubiro-Nkomane ukozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi WASAC ariko uyu muhigo biracyagoye kugira ngo ugerweho kuko mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2016 wari kuri 5%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka