Imirimo yo kubaka isoko rya Cyanika irashyize iratangijwe

Hari icyizere ko noneho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika ryaba rigiye kubakwa nyuma y’imyaka itatu kubakwa bigenda bisubikwa.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Gashyantare 2016, nibwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba n’abayobozi batandukanye, bashyize ibuye ry’ifatizo aho iri soko rizubakwa mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera.

Minisitiri Kanimba ashyira ibuye ry'ifatizo ahazubakwa isoko mpuzamahanga rya Cyanika.
Minisitiri Kanimba ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa isoko mpuzamahanga rya Cyanika.

Byafashwe nka kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko noneho iryo soko mpuzamahanga rigiye kubakwa kuko na ho rizubakwa hangana na Hegitari ebyiri hatangiye gusizwa, haranazitirwa hifashishijwe amabati, bigaragaza ko hari gukorerwa imirimo y’ubwubatsi.

Ubwo Minisitiri Kanimba yari amaze gushyiraho iryo buye ry’ifatizo yahise atangariza Abanyaburera ko noneho iryo soko bategereje igihe kirekire rigiye gutangira kubakwa kandi ko rizuzura bidatinze.

Abayobozi batandukanye batemberezwa aho iryo soko rizubakwa.
Abayobozi batandukanye batemberezwa aho iryo soko rizubakwa.

Yagize ati “Kiriya ni igikorwa mu by’ukuri cyari kituri ku mutima kandi kinatubabaje. Byari byaratinze rero ariko ntabwo byaheze! Kandi abubaka batwijeje ko mu gihe cy’amezi 10 gusa umushinga uzaba urangiye.”

Muri Kamena 2013 nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamuritse igishushanyo mbonera cy’iryo soko, biteganywa ko rigomba gutangira kubakwa mu Gushyingo uwo mwaka.

Ariko uko kwezi kwarageze ntihagira igikorwa kubera ko ngo amafaranga yo kuryubaka yari ataraboneka. Nyuma yaho nabwo abaturage bategereza ko ryubakwa baraheba imyaka itatu yose irinda ishira ntagikozwe.

Aho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizubakwa.
Aho isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika rizubakwa.

Abaturage bo muri aka karere bavuga ko bizeye ko noneho iryo soko rigiye kubakwa kubera na Minisitiri Kanimba ubwe yahigereye. Bakavuga ko ariko muri iyo myaka yose ishize bari bazi ko babijeje ibitangaza.

Sindikubwabo Theogene, ukorera ubucuruzi ku mupaka wa Cyanika, agira ati “Dukurikije igihe babivugiye n’igihe cyari gishize, twari tumaze kubona ko bitazapfa gushoboka. Ariko noneho dukurikije igikorwa gikozwe uyu munsi tugize icyizere gihagije.”

Kuki ryaratinze kubakwa?

Igishushanyo mbonera cy'iryo soko ni uku kimeze.
Igishushanyo mbonera cy’iryo soko ni uku kimeze.

Nyuma y’uko umwaka wa 2013 urangiye ritubatswe, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwahise butangaza ko rigomba gutangira kubakwa mu ntangiriro za Mutarama 2014 ku buryo mu gihe cy’umwaka umwe ryari kuba ryuzuye.

Ibyo na byo ntibyakunze kubera ko umushoramari witwa Jean Marie Niyonzima, ufite sosiyete yitwa “Nogushi Holdings”, wagombaga kuryubaka yaje kubatenguha ahagarika iyo gahunda, avuga ko ashobora guhomba.

Uwo mushoramari yavuze ko impamvu zatumye ahagarika kubaka iryo soko ari uko ku cyambu cya Mombasa muri Kenya hagiyeho gasutamo imwe, ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Umupaka wa Cyanika uhoraho urujya n'uruza rw'abantu n'imodoka.
Umupaka wa Cyanika uhoraho urujya n’uruza rw’abantu n’imodoka.

Niyonzima yateganyaga ko parikingi y’imodoka n’ububiko bw’ibicuruzwa byongewe kuri iryo soko byari kuzajya bimwinjiriza amafaranga bitewe n’imodoka zikoreye ibicuruzwa zari kuzajya zihaparika, zitanga imisoro.

Kuba rero ku cyambu cya Mombasa haragiyeho gasutamo imwe bivuze ko amahoro ya gasutamo yishyurirwa i Momabasa ubundi ibicuruzwa bikinjira mu Rwanda nta handi bihagaze. Umushoramari yagaragaje ko ngo ibyo byamuteza igihombo.

Ikindi ngo ni uko iyo yubaka iryo soko gusa adashyizeho Parikingi n’amazu y’ububiko bw’ibicuruzwa nabwo yari kubona inyungu nke. Ngo yari kubona inyungu ibarirwa muri 15% gusa kandi muri banki ho bamusaba kwishyura inyungu ibarirwa muri 19%.

Uwo mushoramari amaze kubatenguha, hakomeje gushakishwa undi mufatanyabikorwa watanga amafaranga yo kuryubaka.

Amafaranga na yo yakomeje kubura

Kubura kw’amafaranga yo kuba iri soko ryari ritegerejwe na benshi, byatumye mu Gushyingo 2014 mu mujyi wa Musanze, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, agirana inama n’abarebwa n’umushinga wo kubaka iryo soko.

Hafatiwe umwanzuro ko imirimo yo kuryubaka igomba gutangira mu Kuboza 2014. Ariko nabwo ntibyakunda kuko hari hataraboneka amafaranga.

Muri Mutarama 2015, ubuyobozi bw’Akarere ka Burera na MINICOM bagiranye ibiganiro maze bemeza ko habonetse umufatanyabikorwa mushya ufite umushinga witwa EIF (Enhance Integrated Framework), ufite icyicaro mu gihugu cy’Ubusuwisi (Suisse).

Uwo muterankunga yatanze amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyari imwe na Miliyoni 200, agomba kubaka iryo so kugeza ryuzuye.

Icyo gihe uwari umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yijeje ko muri Werurwe 2015 imirimo yo kubaka isoko rya Cyanika igombaga gutangira. Ariko nabwo ntibyashobotse. Ubuyobozi buhamya ko byatewe nuko hari hagitangwa amasoko ndetse hanakorwa n’inyigo.

Nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwahise buhindura itariki noneho buvuga ko iryo soko rizatangira kubakwa bitarenze ukwezi kwa Gicurasi 2015. Icyo gihe Zaraduhaye Joseph, wari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ ubukungu, yatanze icyizere.

Ati “Amafaranga yarabonetse yo kuryubaka ubu ibirimo ni ugutanga amasoko”.

Ukwo kwezi nakwo kwararangiye nta gikorwa na kimwe gikozwe.

Gutanga isoko na byo byajemo ikibazo

Muri Kanama 2015, Sembagare yatangarije Kigali Today ko kuba iryo soko ritaratangira kubakwa ari uko mu gutanga isoko hajemo ikibazo bigatuma riseswa, rikongera gutangwa bundi bushya.

Yavuze ko muri babiri bapiganiraga iryo soko, umwe yatsinze undi akajurira bituma byoherezwa mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Amasoko ya Leta (RPPA), iryo soko riraseswa.

Ati “Twatanze isoko noneho utsinze wa mbere, undi wa kabiri arajurira. Ajuriye rero na we barabisuzuma tubyohereza muri RPPA, bigezeyo barabisesa byose. Basanga bose badafite ibyangombwa byuzuye.

Ubu rero isoko ryongeye gutangwa…ubungubu ibitabo byaranditswe, amatangazo yaratanzwe, dusigaje ko hakorwa igenzura ry’ibyangombwa ry’abahatanira isoko kugira ngo batangaze uwatsindiye isoko.”

Nyuma yo gutangaza ibyo ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwahise bufata umwanzuro ko bitarenze Ukuboza 2015 imirimo yo gutangira kubaka isoko mpuzamahanga ryo ku mupaka wa Cyanika, igomba kuba yatangiye. Ariko umwaka warangiye ridatangiye kubakwa.

Mu ntangiriro za 2016 nibwo byagaragaye ko aho rizubakwa hatangiye gusizwa ku buryo bitanga icyizere ko noneho rigiye kubakwa.

Kuri ubu abari bahatuye bamaze kwimurwa nyuma yo kwishurwa. Ibikorwa byo kwimura abo baturage byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 78.

Igishushanyo mbonera cy’iryo soko kigaragaza ko rigizwe n’inzu ndende y’ubucuruzi y’amagorofa atatu, hakiyongeraho ububiko bw’ibicuruzwa ndetse n’isoko ryo hanze ritwikiriye.

Iryo soko rigomba kubakwa mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kuko ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahabarizwa. Ibyo byose bizafasha abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika kurangurira hafi.

Ikindi ni uko umupaka wa Cyanika uhoraho urujya n’uruza rw’abantu baba Abanyarwanda, Abagande n’abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka