Bakomerewe n’ikibazo cy’abajura biyita “Abamarine”

Abatuye n’abakorera mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, baratabaza bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura bibisha ingufu biyita “Abamarine” babazengereje.

Ndahayo Amiel, umukarani ukorera mu mudugudu w’Ubucuruzi, ahacururizwa imyaka, avuga ko benshi muri aba bamarine babazi.

Abaturage bari benshi, banafite amatsiko yo kubona umuyobozi mushya wabo.
Abaturage bari benshi, banafite amatsiko yo kubona umuyobozi mushya wabo.

Agira ati “Twebwe tuba tubazi ndetse iyo babidusabye turabafata tukabageza kuri Polisi ariko nyuma y’akanya gato ugahita ubona babarekuye bikaduca integer.”

Yongeraho ko iyo bagarutse bafunguwe babagendaho ku buryo bashobora kubagirira nabi, kuko ko baba bitwaje ibyuma n’inzembe bateresha ubwoba abantu iyo babambura.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, atangaza ko ikibazo cy’abamarine gihangayikishije ku buryo kigomba kubonerwa igisubizo kirambye.

Abayobozi baganiriza abaturage, uhereye ibumoso, Mayor Kayisime, Lt Col. Mutembe Frank, Lt Col. Rurangwa Augustin n'umuyobozi w'Umurenge wa Muhima.
Abayobozi baganiriza abaturage, uhereye ibumoso, Mayor Kayisime, Lt Col. Mutembe Frank, Lt Col. Rurangwa Augustin n’umuyobozi w’Umurenge wa Muhima.

Ati “Tugomba gufatanya nk’abaturage kugira ngo twikemurire ikibazo cy’abamarine kuko ari twe biba, ni twe bagirira nabi bityo tugomba gufata iyambere mu gushakira igisubizo iki kibazo kitoshye.”

Akomeza avuga ko kuba abaturage baba bazi abo bamarine bamwe banabacumbikiye ari yo mpamvu abasaba uruhare rwabo mu kubagaragaza.

Ukuriye ingabo mu karere ka Nyarugenge na Gasabo, Lt Colonel Mutembe Frank, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko igisubizo kigiye kuboneka.

Ati “Kuri ubu aho gushyira abo bana hagiye kuboneka, Leta yafashe ingamba zo kubashyira hamwe ngo bigishwe, ariko na mwe nk’ababyeyi mugomba kugira uruhare rukomeye mu burere bw’abana banyu.”

Abaturage bitabiriye igikorwa cy'umuganda.
Abaturage bitabiriye igikorwa cy’umuganda.

Akomeza avuga ko nk’inzego zishinzwe umutekano batakwihanganira abantu bahohotera abaturage ari yo mpamvu yasabye abari bahari kubatungira agatoki abateza umutekano mucye.

Ati “Ikibazo cy’umtekano cya hano mbijeje ko tugiye kugikemura kuko umutekano ari ubukungu bwacu, ni yo majyambere yacu nk’uko Perezida wa Repuburika ahora abitubwira.”

Iki kibazo ni kimwe mu byibanzweho nyuma y’igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2015.

Muri uyu muganda umuyobozi mushya w’akarere ka Nyarugenge yifatanyije n’abatuye umurenge wa Muhima, bakora isuku mu busitani buri hafi y’igishanga cya Nyabugogo, ari na ho abamarine ngo bakunze kwirukankira iyo bamaze kwambura abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nta mujura ugikubitwa, yewe hari nubwo bene aba baba bakwiye kunyuzwa indi nzira (kuburirwa irengero). Wasobanure ute uburyo Polisi ifata umujura nkuwo wiba uzwi yewe wanafashwe yiba, ariko akaza kugutanga kugera mu rugo? Ibi bintu biba bikwiye kwirinda kubirebera mu by’amategeko ahubwo bikareberwa mu MUTEKANO w’abanyagihugu.

KANYANDEKWE yanditse ku itariki ya: 29-02-2016  →  Musubize

nukuri abamarine baranyibye bankuyeho telephone kugutwi mugatsata hafi nikiraro rwose baba fate bishoboka bazabafunge burundu

kubwimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

nukuri abamarine baranyibye bankuyeho telephone kugutwi mugatsata hafi nikiraro rwose baba fate bishoboka bazabafunge burundu

kubwimana yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

rwose babashakire ahobabashyira barakabije.ariko nababyeyi bagomba kujyirur’uhare kubana babo bakita kubarera neza bagakurira mu miryango yabo apana mumihanda.retayo ntakw’itajyira.

jaen yanditse ku itariki ya: 27-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka