Mu gace Nyamagabe iherereyemo ni twagize ibihe bitari byiza umwaka ushize, kuko waranzwe n’izuba n’imvura nyinshi ikangiza ibyo abaturage bahinze.

Imiterere y’aka karere igizwe n’ubuhaname bw’imisozi n’ubutaka bworoshye, nayo iri mu byatumye imyaka yaratwawe n’isuri n’iyasigaye izuba rirayibasira, nk’uko abahatuye babyemeza.
Manase Hakizumwami utuye mu murenge wa Cyanika, atangaza ko kubona ibiribwa bimwe na bimwe ku isoko bigoye kubera ibihe byabaye bibi imyaka ikangirika.
Agira ati “Umusaruro wabaye muke twararumbije ibishyimbo cyane, ibijumba nabyo ntabyo dufite. Muri macye kubona icyo urya ntibyoroshye, mbere iyo twasaruraga mironko yaguraga 300Frw ariko ubu ni 500Frw, havuye izuba ryinshi n’abahinze mu kibaya imvura irabijyana.”
Elias Ntawukuriryayo nawe atangaza ko nk’abacuruzi nabo bahomba, kuko mu gihe abaturage bashonje nta myaka iriho, ubuyobozi bukwiye kugabanya imisoro kuko bibateza igihombo.
Ati “Twarahinze izuba n’imvura byangiza imyaka nkubu ntiwabona igitebo cy’ibijumba utadatanze 3,000Frw kandi mbere yari 1,200Frw. Tukifuza ko imisoro bayigabanya kuko niba amafaranga yabuze n’imisoro bagakomeza kuyongera umuturage agenda ahomba cyane.”
Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyamagabe, Donata Mukamuganga, nawe ntashidikanya ko umusaruro wabaye muke kubera imihindagurikire y’ibihe. Ariko akavuga ko bitguye neza igihembwe cy’ihinga B gikurikiye.
Ati “Twabonye imvura dukerewe no guhinga turakererwa, ndetse bidukoma no mu nkokora muri iki gihembwe tugiye kwinjiramo, kuko turebye nk’imirenge myinshi ihinga ibigori biracyari mu mirima, ariko iki gihembwe twakiteguye neza buri murenge uzi icyo uzahinga, tukaba twizeye umusaruro.”
Muri iki gihembwe B bitewe n’aho ibihingwa byera, hakaba hazahingwa ingano, ibishyimbo n’ibirayi. Abahinzi batiyandikishije ku rutonde rw’abazahabwa nkunganire bakaba bakangurirwa kubyitabira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|