Uru ruganda rwiswe Nyabihu Potatoes Campany ruzatangira muri Werurwe 2016, ruzajya rukoresha umusaruro w’ibirayi abaturage beza, nk’uko umuyobozi warwo, Hakizimana Evariste abitangaza.

Mu byo ruzakora harimo ifiriti z’amoko atandukanye, ibirayi bironze bifunze neza no gutunganya ibirayi bibisi bizajya bihatwa n’imashini zabugenewe bikabikwa neza bikagemurirwa ibigo by’amashuri n’ahandi bakira abantu benshi.
Agira ati "Turateganya no koza ibirayi tukabigurisha byogeje hari n’ubundi buryo duteganya bwo kubigurisha bihasekuko imashini zacu zitwemerera kubikora."
Avuga ko kugeza ubu ibyagombwa byose bamaze kubibna igisigaye ari ugutangira ku mugaragaro.
Hakizimana avuga ko bazagura ibirayi ku giciro cy’amakusanyirizo ariko ikiro kikaba gishobora kuzageza ku mafaranga 200 hagamijwe kuzamura umuhinzi.

Masengesho umwe mu bahinzi b’ibirayi, avuga ko uru ruganda ruziye igihe kuko hambere hari igihe n’ikiro cy’ibirayi cyagezaga munsi ya 50Frw ntibigire icyo bibamarira. Nubwo hariho amakusanyirizo yabihesheje agaciro, ngo uru ruganda rukazaba akarusho ku bahinzi.
Ati "Uruganda ruziye igihe nirutangira gukora ruzarushaho kongera agaciro k’igihingwa cy’ibirayi n’umuhinzi atere imbere."
Akarere gasanga uru ruganda ruzagira akamaro muri aka gace kagira umusaruro mwinshi.
Mukaminani Angela wari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu muri manda ishize, yari yatangaje ko muri Nyabihu hahingwa hegitari ibihumbi 20 z’ibirayi zatangaga Toni zigera kuri 500 z’umusaruro.
Ruzatunganya ibirayi byo mu turere rwegerejwe twa Nyabihu, Rubavu, Musanze na Burera hakunze guhingwa ibirayi. Rufite ubushobozi bwo kuzatunganya toni icyenda ku munsi.

Uru ruganda ruzatangira rutwaye asaga miliyari 1Frw, aho agera kuri miliyoni 400Frw yaguze imashini yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi naho andi atangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, BDF, akarere ka Nyabihu n’amakoperative y’abahinzi yaguzemo imigabane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|