Nyuma y’aho Police Fc itsinze Atlabara mu mukino ubanza wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ibitego 3-1,ubu iyi kipe irabarizwa muri Sudan y’amajyepfo aho igiye gukina umukino wo kwishyura mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu iwayo (CAF Confederation cup).
Ikipe ya Police Fc yahagurutse i Kigali ku wa Gatatu taliki ya 24/02/2016 ku i Saa Saba n’igice z’amanywa,maze igera i Juba ku i Saa kumi n’imwe na 15 (17h15).,aho iyi kipe bwakeye itangira imyitozo aho amakuru aturuka muri Sudan avuga ko iyi kipe igerageza gukora imyitozo no ku zuba ryinshi,kugira ngo izagere ku cyumweru aho bazakina uwo mukino yamaze kumenyera iryo zuba.
Amafoto ya Police Fc muri Sudan









Uyu mukino bitagnijwe ko uzaba kuri iki cyumweru taliki ya 28/02/2015 ku i Saa cyenda n’igice za Kigali,mu gihe izakomeza izahura n’izava hagati ya V. Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville na Akwa Unnited FC yo muri Nigeria.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|