DUMAC Ltd irashinjwa kudatabara umukozi wayo wagwiriwe n’ikirombe

Sosiyete DUMAC Ltd ikorera mu Karere ka Rwamagana irashinjwa kutihuitira gutabara umukozi wayo wagwiriwe n’ikirombe kuwa gatandatu, kugeza n’uyu munsi akaba atarakurwamo.

Umukozi witwa Muragijimana wakoreraga iyi sosiyete ikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagwiriwe n’ikirombe ubwo yari gucukura na bagenzi be babiri, ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016.

Impanuka z'ibirombe ni zimwe mu zikunze guhitana ubuzima bwa benshi mu babicukuramo.
Impanuka z’ibirombe ni zimwe mu zikunze guhitana ubuzima bwa benshi mu babicukuramo.

Icyabaje abantu ni uko kuva icyo gihe byarinze bigera ku gicamunsi cy’undi munsi nta gikorwa kigaragara ubuyobozi bwa sosiyete burakora ngo bamenye niba akiriho cyangwa yapfuye, nk’uko umwe mu baturiye icyo kirombe, Murigo Ephrem, abivuga.

Agira ati “Ikirombe cyamugwiriye imvura ihise. Kugeza aya masaha ntabwo baba barazanye imashini ikamutaburura? Kandi barabihishe n’iyo babitubwira kare twari kuza tugashakisha. Leta ikwiye kurebera ibi bintu? Ntikwiye kuhafunga?”

Aba baturage bari bazindukiye kuri iki kirombe ku cyumweru bamushakisha, bavuga ko ba nyir’ikirombe batahaye agaciro uwo mucukuzi, bagasaba ko Leta yagifunga abaturage batarahashirira.

Umunsi icyo kirombe kigwira abacukuzi hari haguye imvura nyinshi. Ba nyiracyo bakavuga ko ari yo yatumye kigwira abo bacukuzi.

Sindayigaya Alphonse uhagarariye DUMAC Ltd, avuga ko kuva icyo kirombe kimaze kugwira uwo mucukuzi bagerageje kumuvanamo birananirana.

Ati “Kikimara kugwa twakoze ubutabazi, twataburura itaka ryamuguyeho ikindi kigahanuka kubera imvura yari yahatoheje. Ariko ubu dutegereje imashini ije kudufasha kugira ngo tumugereho.”

Nizeyimana Claude bacukuranaga muri iki kirombe ari batatu, avuga ko uwo Muragijimana yabonye mbere ko kigiye kugwa arababurira bo barasohoka ariko kigwa atarabona uko avamo.

Ati “Uwo cyahitanye yari gucukura umucanga tukajyamo kuwupakira. Tugezemo aratubwira ngo kiraje buri wese aca ukwe. Twe twahise dusubira inyuma tugerageza kumushakisha biranga.”

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, IP Emmanuel, avuga ko abafite ibirombe bakwiye kuba hafi y’abakozi ba bo kandi bakabaha ibyangombwa byose byabarinda impanuka bahura na zo mu birombe cyane cyane muri iki gihe cy’imvura.

Kugeza kuri uyu wa mbere tariki 29 Gashyantare 2016, haracyakorwa ibikorwa byo gushakisha uwo ikirombe cyagwiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka