Urubanza rwa col Byabagamba rwimuriwe muri Werurwe

Urubanza rwa Col Tom Byabagamba n’abo baregwana mu bushinjacyaha bwa Gisirikare, rwimuriwe itariki 2 werurwe 2016.

Uru rubanza rwarebereye mu rukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe kuri uyu wa gatanu tariki 26 Gashyantare 2016, rwimuriwe mu ntangiriro z’ ukwezi kwa Werurwe, nyuma y’uko undi mutangabuhamya Brig Gen Aloys Muganga yagombaga kugaragara imbere y’urukiko ashimangira ibyo yashinje Col Tom Byabagamba atabonetse kubera impamvu z’akazi.

Col Byabagamba akomeje kwisobanura ku byaha ashinjwa.
Col Byabagamba akomeje kwisobanura ku byaha ashinjwa.

Umuyobozi w’inteko iburanisha yatangarije abaregwa ko nyuma y’ibura rya Brig Gen Aloys Muganga, urukiko rusanga abatangabuhamya bakiriwe n’urukiko bahagije kandi ibyo urukiko rwifuzaga rwabibonye, babasaba kwiherera gato bagahitamo umunsi bahuza bose n’ababunganira, bagategura neza uburyo bazisobanura kubuhamya bubashinja bwatanzwe n’ abatangabuhamya.

Abaregwa uko ari batatu ari bo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Rtd sgt Kabayiza Francois n’ababunganira biherereye mu gihe kingana n’ iminota itanu, nyuma bahitamo ko urubanza rwazasubukurwa tariki 2 werurwe 2016, bisobanura ku byo abatangabuhamya babavuzeho.

Nyuma yo kwisobanura ku byaha abaregwa bashinjwa, hateganyijwe ko ubushinjacyaha buzahabwa umwanya bugasabira ibihano abaregwa, ubundi nyuma yaho urukiko nyuma yo kwegeranya ibyabereye mu rubanza byose, rukazakoresha ubushishozi bwarwo rugafata imyanzuro, ikagezwa ku mpande zombi abarega bahagarariwe n’ ubushinjacyaha bwa Gisirikare nabaregwa, urubanza rukagera ku musozo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka