Kuri uyu wa mbere taliki ya 29/02/2015,Shampiona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje,aho ikipe ya Rwamagana City yari yakiriye ku kibuga cyayo Amagaju y’i Nyamagabe,maze iyi kipe ntiyaza guhirwa imbere y’abafana bayo, maze birangira Amagaju atahanye intsinzi y’ibitego 2-0.

Mu mukino watangiye ukerereweho iminota 15 kubera imodoka itwara abarwayi yatinze kuhagera,ikipe ya Rwamagana yatangiye umukino ifite icyizere ko ishobora kuza kwegukana amanota atatu ku nshuro yayo ya gatatu muri iyi Shampiona ya 2015/2016,ndetse n’abafana baringaniye bari bizeye ko bakura intsinzi kuri iyi kipe.
Igice cya mbere cy’umukino kitigeze kigaragamo amahirwe akomeye cyaje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa,maze Amagaju mu gice cya kabiri yongera abasatira izamu,aribwo yaje kwinjizamo Ndizeye Innocent uzwi nka Chamakh,yinjizamo kandi Gasana Jean Bosco byatumye iyi kipe isatira cyane Rwamagana City.
Ku munota wa 80 ku kazi gakomeye kari kakozwe n’uyu Ndizeye Innocent wagiyemo asimbuye,Hakundukize Adolphe umaze imyaka myinshi mu Magaju,yaje kwinjiza igitego cya mbere cy’Amagaju,aza ndetse kandi no kongeramo ikindi ku munota wa 86,ari nako umukino waje kurangira.






Nyuma y’uyu mukino,Amagaju yaje kuguma ku mwanya wa cumi ku rutonde rwa Shampiona n’amanota 17,aho anganya na Kiyovu n’ubwo imaze gukina imikino 14,mu gihe Amagaju akinnye 12.
Andi mafoto kuri uyu mukino







Indi mikino iteganijwe ya Shampiona
Kuri uyu wa Gatatu
Espoir Fc vs Sunrise Fc (Rusizi)
SC Kiyovu vs Gicumbi Fc (Mumena)
Bugesera Fc vs Mukura VS (Nyamata)
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nkunda Reyospor Ariko Fana Mukura Ntabuza Jyewe Mbona Mukura Izatwara Igikombe