Barataka inzara batewe no kuteza

Abatuye mu mirenge ya Maraba na Simbi muri Huye, barataka inzara bavuga ko batewe n’igihembwe cy’ihinga gishize kitabaye cyiza, bakarumbya.

Ibishyimbo bejeje, bavuga ko bidahagije, nta bijumba n’imyumbati bafite kandi ari byo byari bisanzwe bibatunze, nk’uko umwe muri aba baturage witwa Kirisensiya Muhawenimana, abitangaza.

Ngo uretse ibigori, i Maraba na Simbi indi myaka yari isanzwe ibatunga ntayo.
Ngo uretse ibigori, i Maraba na Simbi indi myaka yari isanzwe ibatunga ntayo.

Agira ati “Mu giturage hari inzara iteye ubwoba. Twarahinze, ibihe biba bibi, imyaka irarumba.”

Uwitwa Julienne Nyirandimubanzi we avuga ko uretse ibigori, nta bindi byo kurya biri mu giturage. Ati “Ibigori byo byari bimeze neza kubera kubyuhira n’amafumbire."

Cyakora "Imyumbati yarabembye, ibijumba byo nta byo kubera ko aho twabihingaga twahashyize ibigori”, nk’uko Nyirandimubanzi abivuga.

Muhawenimana we avuga ko kuri ubu batunzwe no gukora muri VUP ariko ngo amafaranga bakorerayo ashirira mu guhaha kuko n’ibiciro ku masoko byazamutse.

Ati “Nk’iki gihe, ku mwero ibishyimbo byaguraga 300Frw, ariko ubu turabigura 450Frw. Imyumbati y’imivunde, agatebo twakaboneraga 2.000Frw ubu ni 5.000Frw. Ikilo cy’ubugari twakiguraga 250Frw, ubu ni 400Frw.”

Aimable Nsengiyumva ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Huye, asobanura ko irumba ry’imyumbati ryatewe no kutagira imbuto nziza, nyuma y’aho iyari isanzwe yarwariye indwara za kabore no kubemba.

Nsengiyumva atanga icyizere ko imbuto nziza iri hafi kuboneka.

Ati “Nko mu cyumweru kiri imbere cyangwa mu ntangiro y’ukwezi kwa gatatu, imbuto izaba yatangiye kutugeraho.”

Eugène Kayiranga Muzuka, Umuyobozi w’Akarere ka Huye, ntiyemeranya n’abavuga ko inzara yateye muri aka karere. Ati “Nta nzara ikabije ihari. Ni kwa kundi abantu baba batareza ukabona ari agaciyemo, ariko ntabwo twavuga ngo igikuba cyacitse ngo Abanyehuye barashonje.”

Kayiranga asaba abahinzi kudasesagura umusaruro babonye ahubwo bakamenya kubika ibizabatunga, bakweza ibigori ntibabimare babyotsa.

Ikindi ngo bagomba kumenya guhingira ku gihe, kandi bakifashisha inyongeramusaruro kugira ngo babashe kweza neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka