Umwana w’imyaka 10 yapfuye arokora ubuzima bw’impinja ebyiri

Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 yagonzwe n’imodoka yitaba Imana, agerageza gukiza impinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yacitse feri ikisubiza inyuma.

Uwo mwana witwaga Kiera Larsen yari atuye mu gace ka Los Coches Road muri Leta ya California muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n'imodoka yabuze feri.
Uwo wambaye umwenda utukura (ibumoso) niwe watabaye izo mpinja ebyiri zari zigiye kugongwa n’imodoka yabuze feri.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo yagonzwe na Mercedes-Benz yasubiye inyuma nta muntu urimo, ikagenda igana ahantu hari impinja ebyiri ziva inda imwe zakambakambiraga hafi y’umuhanda.

Kiera yarabibonye, aza yiruka avana mu nzira umwana wa mbere witwa Adison Jenkins, agaruka guterura uwa kabiri witwa Emma Jenkins amunaga hirya, ariko we ntiyabasha kurenga umutaru kuko imodoka yahise imukandagira.

Kiera yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Sharp Grossmont Hospital ari naho baje gutangaza ko yashiriyemo umwuka. Ababyeyi b’izo mpinja Kiera yarokoye bavuze ko bamufataga nka mukuru wabo n’ubwo bari abaturanyi.

Alissa Jenkins nyina w’izo mpinja, yabwiye abanyamakuru ko uwo mwana ari intwari kandi ko azahora ari malayika murinzi w’abana be, kuko ngo n’ubusanzwe yarangwaga no kwita kubo akunda.

Se w’abana Jonathan Gusich nawe yabuze amagambo asobanura ubutwari bwa nyakwigendera Kiera Larsen, avuga ko n’ubusanzwe yakundaga guhora hafi y’abo bana none birangiye atanze ubuzima bwe mu mwanya wabo.

Police yo muri ako gace yatangiye gukora iperereza ngo imenye icyateye iyo modoka kwisubiza inyuma.

Inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa nyakwigendera bashyizeho ikigega cyo gutera inkunga umuhango wo kumushyingura, ikigega bise Go Fund Me Page, kugeza ubu cyamaze kugeramo hafi $60,000

Ababyeyi ba Kiera Larsen banditse ku rubuga rw’icyo kigega ko bashimira abantu bose bakomeje kubaba hafi mu bikorwa no mu masengesho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 41 )

uyu mwana arambaje cyane cyakora icyo navuga imana imwakire mu bayo pe........

Irene patrick yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

Uyu mwana yabereyeho kugirango atubere inyigisho... Uhoraho amwiyereke iteka.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 9-10-2016  →  Musubize

R.I.P Imana imwakire mu bayo.

shakur yanditse ku itariki ya: 2-10-2016  →  Musubize

Uyu mwana ndamukunze kdi Imana izamwibukire igikorwa cyingenzi yakoze may her soul rest in peace!!!!

Fab yanditse ku itariki ya: 19-09-2016  →  Musubize

Ngerageje Kuvga Amarira Ananga Imbere Uwo Mwana Numunyamutima Kd Azahora Arintwari Nubwo Yigendeye

Divia yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Uyu mwana ni intwari bamushyire muri guinness de record kbs RIP kiera larsen

musinga yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

ubusanzw intwari ntiziramba

samy yanditse ku itariki ya: 3-06-2016  →  Musubize

uwo mwana nintwari

rugumaho yanditse ku itariki ya: 11-05-2016  →  Musubize

Yooo!!! gusanange uyumwana arambabaje gusa akwiye gushyirwa muntwari akajyayibukwa burimwaka IMANA imwakire mubayo man!!

Sibomana eugene yanditse ku itariki ya: 7-05-2016  →  Musubize

TUMWIGIREHO TUGIRA CHARITE

leonard yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

IMANA IKOMEZE FAMILLE YE ,NATWE IDUHE KWITANGIRA ABANDI
UKO DUSHOBOYE POLE

leonard yanditse ku itariki ya: 29-04-2016  →  Musubize

Emotions zandenze. Ndizera ko uyu mwana yari afite umuhamagaro kuri iyi si kandi arawusoje. Imana yamaze kumwakira. Gusa akwiriye gushyirwa mu ntwari zisi.

adelte yanditse ku itariki ya: 23-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka