Uru ni urutonde rugaragagaza bamwe mu bakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika by’umwihariko bakina hanze y’Afurika bazwi ko bafite abagore b’uburanga bakunzwe kugarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko rukaba ari urutonde rwakozwe n’ikinyamakuru cyitwa True Africa.
5.Sulley Muntari na Menaye Donkor

Muntari n’umugore we Menaye Donkoye bahuye mu gikombe cy’isi cyabereye mu Budage muri 2006,nyuma baza gusezerana no kubana muri 2010.Uyu mugore kandi wa Sulley Muntari azwi ho kuba yarhagarariye Ghana mu marushanwa ya Nyampinga w’isi (Miss universe) mu mwaka wa 2004,ubu aba bombi bakaba babana mu Butaliyani aho Muntali anakina muri MILAN AC yaho
4.Samuel Eto’o na Georgette Eto’o
Georgette Eto’o ubusanzwe ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire,yashyingiranwe byemewe n’amategeko na Samuel Eto’o mu mwaka wa 2014,gusa mu mwaka wa 2007 bari barakoze ubukwe gakondo,ubu bakaba bafitanye abana bane.

3.Joseph Yobo na Adaeze Yobo
Joseph Yobo wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Nigeria,yahuye na Adaeze mu mwaka wa 2009,uyu Adaeze uzwi ku kabyiniriro ka Ada,nawe yigeze guhagararira Nigeria mu marushanwa ya nyampinga w’isi (Miss Wolrd) muri 2008.

Uyu mugore we kandi afite umuryango w’impuhwe mu gihugu cya Nigeria uzwi ku izina rya Adaeze Igwe Foundation,umuryango wangaize uruhare rukomeye mu gukumira ibyorezo bya Sida,Malaria n’igituntu,ubu aba bombi bakaba banafitanye umwana umwe gusa.
2.Didier na Diakité Drogba

Didier Yves Drogba Tébily na Lalla Diakité bashyingiwe mu mwaka wa 2011 i Monaco mu birori byari byitabiriwe n’ibyamamare birimo Akon, Michael Essien na Roman Abramovich.

Drogba wahoze akinira Chelsea,na Lalla Diakité bahuriye i Paris mu mwaka wa 1999,bamarana imyaka 12 ubundi nyuma barashyingiranwa,gusa kandi baje no gukora buri muco wa Kinyafurika bwabereye i Monaco mu Bufaransa,ubu bakaba bamaze kubyarana abana batatu.
1.Alex Song and Olivia Song
Alex Song yamenyekanye cyane akinira Arsenal yo mu Bwongereza,nyuma yerekeza muri FC Barcelone yo muri Espagne,mu gihe ubu akina hagati muri West Ham yo mu Bwongereza,mu gihe umugore we azwi ho ari umugore ukora ibikorwa by’ubucuruzi.


Aba bombi bafite umwihariko ko bakundanye kuva mu bwana bwabo,bakaba ubu bamaze kugirana abana babiri.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
bariya bagore nibeza bahe mbonyemo ufite amabwana wagirango niwe wavumbuye tize
bose nibeza
alex na olivia song nibakomereze aho kabisa niyo stile igezweho.
nitwa girbert sha joseph ufite umugore mwiza
mwazatubwiye ibyamamare byafurika byashakanye nabazungu
muzatugezeho nabo murwanda
ese abandi bakinnyi bakomoka muri Afrika ntabakenyezi bafite?? ubworero nabo muzabatwereke.