Mu marushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo (CAF Champions league), APR Fc ihagarariye u Rwanda yabashije gusezera Mbabane Swalllows yo muri Swaziland, ku bitego 4-1.


Mu mukino APR Fc yatangiye isabwa gutsinda ibitego 2-0 ngo ibashe gusezerera iyi kipe yo muri Swaziland,yaje guhita ibigeraho mu minota 14 ya mbere,aho ku munota wa 7 gusa APR Fc yari imaze kubona igitego cyatsinzwe na Rwatubyaye Abdul ku mutwe,ku munota wa 14 yongeramo ikindi nanone n’umutwe,maze amahirwe yo gukomeza atangira kwiyongera.




Gusa byaje kuba bibi ku munota 26 w’umukino,aho Mbabane Swallows yaje kwishyura igitego kimwe,igitego cyatsinzwe n’uwitwa Sanele Mkhweli,aho byari bisobanuye ko umukino urangiye gutya APR yari guhita isezererwa.

Ku munota wa 29 Umutoza Rubona Emmanuel yaje guhita yinjiza mu kibuga Nkinzingabo Fiston maze asimbura Ndahinduka Michel uzwi nka Bugesera,ndetse n’igice cya mbere kirangira bikiri 2-1.
Ku munota wa 58 w’umukino,Rubona Emmanuel yaje kongera gusimbuza,maze Djihad Bizimana avamo hinjira Sibomana Patrick,maze ku munota wa 67 APR Fc kuri koruneri yari itewe na Iranzi Jean Claude Rwatubyaye Abdul aza gushyiramo igitego cya 3.





Umupira uri kugana ku musozo,APR Fc yaje gutsinda igitego cya kane,igitego cyatsinzwe na Sibomana Patrick wari wagiyemo asimbura,ndetse uza kurangira ari 4-1 maze Mbabane Swallows irasezererwa APR Fc ikomeza muri 1/16 cy’irangiza aho izahura na Young Africans yo muri Tanzania.

Andi mafoto







National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Apr ni komereza ho nyiri inyuma.
Apr fs nikomereze kabisa tuyir’inyuma