Kuri uyu wa kabiri taliki ya 08/03/2016,ubwo haba hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore,mu karere ka Gicumbi hazaba hanatangizwa ikipe y’abagore mu mukino w’amagare,ikipe izwi ku izina rya "Inyemera women cycling team".

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuyobozi w’iyi kipe ariwe Munyankaka Ancille,yadutangarije ko ibi biri gahunda y’umuryango w’Inyemera wo gutangiza amakipe yo mu yindi mikino byibura buri myaka ibiri,mu gihe ubu basanzwe bafite ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru.
Yagize ati "Umuryango wacu wihaye gahunda yo gutangiza ikipe nshya buri myaka ibiri,niyo mpamvu y’umupira w’amaguru dukirikijeho ikipe y’amagare,ni no mu rwego kandi rwo gukomeza guteza siporo by’umwihariko mu bagore"

Iri siganwa rizaba ku munsi w’ejo rikazitabirwa n’abakobwa bagera kuri 30,rikazanyura mu mirenge itanu y’akarere ka Gicumbi ariyo Nyankenke,Byumba,Kageyo,Rukomo na Nyamiyaga,rikazatangira ahagana ku i Saa ine ubwo hazaba hamaze kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore.
Ohereza igitekerezo
|