Barishimira ko u Rwanda rwabahaye amashuri ari impunzi

Abana b’impunzi baturuka mu Nkambi z’Abakongomani barishimira guhabwa amahirwe yo kwiga mu Rwanda kugeza mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Abana 204 baturuka mu nkambi za Gihembe, Kigeme, Kiziba, na Nyabiheke nibo bari kwiga amashuri yisumbuye guhera mu mwaka wa kane mu kigo cy’amashuri cy’abadivanantisiti cya Gahogo mu Karere ka Muhanga.

Abana 204 bavuye mu nkambi zirimo Abakongomani nibo bakiriwe mu ishuri ry'abadivantisiti i Gahogo.
Abana 204 bavuye mu nkambi zirimo Abakongomani nibo bakiriwe mu ishuri ry’abadivantisiti i Gahogo.

Aba bana barihirwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana b’impunzi (Impact Hope) ku bufatanye na ADRA Rwanda, bavuga ko banezezwa no kubona bitabwaho nk’impunzi bikabaha icyizere cyo kuzataha iwabo bararangije amashuri.

Jean Bosco Izabayo, yiga mu mwaka wa kane mu ishami ry’ubumenyi bw’isi, imibare n’ubukungu, avuga ko yarangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye mu Nkambi ya Gihembe mu 2012 agahagararira aho.

Agira ati “Twari twarihebye kuko ntawatwitagaho ngo twige amashuri tuyarangize, ariko ubu Leta idufashe neza kuko yadushakiye abaterankunga turiga, tuzatsinda kandi nidutaha ntituzaba dufatwa n’nk’injiji.”

Abana 204 bavuye mu nkambi zirimo Abakongomani nibo bakiriwe mu ishuri ry'abadivantisiti i Gahogo.
Abana 204 bavuye mu nkambi zirimo Abakongomani nibo bakiriwe mu ishuri ry’abadivantisiti i Gahogo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko gutekereza ku bana b’impunzi ari ukwereka n’abandi ko u Rwanda ruha agaciro ikiremwa muntu kandi ko ariko bizakomeza.

Ati “Imivurungano nirangira mu bihugu byabo bazataha ariko batataye umwanya, natwe turashimira Impact Hope kuba idufasha kwita ku bana b’impunzi, abana nabo turabasaba kudatakaza amahirwe babonye.”

Umuyobozi wa ADRA Rwanda avuga ko gahunda yo gufasha abana kurangiza ayisumbuye aribwo igitangira mu mushinga wa Impact Hope ariko ko hari gahunda yo gufasha n’abandi bakiri mu nkambi.

Uwamaliya avuga ko guha amahirwe impunzi yo kwiga bizatuma bataha badataye igihe.
Uwamaliya avuga ko guha amahirwe impunzi yo kwiga bizatuma bataha badataye igihe.

Umuhuzabikorwa w’umushinga Impact Hope Mindy Thygeson avuga ko gahunda yo gufasha abana b’impunzi kwiga ari umukoro wa buri wese.

Ati “Twisimiye gufatanya n’u Rwanda gufasha abana b’impunzi zavuye muri Kongo kwiga kuko ni abana bacu, ni impano z’Imana kandi tugomba kububaha nk’uko Imana ibidutegeka.”

Umwana umwe ku mwa yishyurirwa amafaranga agera ku madorari ya Amerika 600 agurwamo ibikoresho akenera, amafaranga y’ishuri no kugaburirwa ku ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

twebwe impunzi za abakongomani dushimiye leta yu u Rwanda ya ducumbikiye ariko aho bigeze imyaka 22 mu ubuhunzi ni imyinshi cyane kandi ikindi kibazo nyamukuru ntabwo tugiye kwica ni inzara aho bagenera umuntu 5700 bimutunge Ku kwezi intambara yi inzara ni imbi ntitwayihanganira Wenda ya amasasu ariko iyinzara wapi kbs

Happiness yanditse ku itariki ya: 6-02-2018  →  Musubize

RSSB nayo niborohereze kubona ubwishingizi mu kwivuza kuko bari kure y’imiryango yabo ivuzwa na HCR kandi ntibemerewe kugira mituelle. Icyo kibazo cyakwiganwa ubushishozi

marie yanditse ku itariki ya: 7-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka