Nyuma y’aho itsinda ry’abasifuzi ryagombaga gusifura umukino w’umunsi wa gatanu wari guhuza Amagaju na Rayon Sports riteraniye rigasanga ikibuga ntikimeze neza,umukino wagombaga guhuza aya makipe yombi wasubitswe,hakazemezwa nyuma igihe uyu mukino uzabera.
Amafoto y’ikibuga cya Nyagisenyi cyagombaga kubera ho umukino

Aha ni iruhande rw’ikibuga aho abarengura imipira bakinda kuba bahagaze

Mu nkengero z’ikibuga,aha ubusanzwe hicara abasimbura n’abatoza

Aha hari habaye nk’uruzi

Aha ni mu kibuga hagati,ikipe yari gukina umupira wo hasi ni hano yari kuwunyuza

Ikipe ya Rayon Sports yari yaje muri iyi modoka,abafana bati turashaka kureba "DIARRA"

Akenshi iyo igitego kigiyemo hari igihe abafana babyinira hano

Ikirere nticyatumye abafana birebera umukino

Ikipe ya Rayon Sports yategereje ko masaha y’umukino agera ngo ibone gusubira i Kigali

Abafana bamwe bahise bitahira,abandi bategereza ko amakipe ataha
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|