Abaturage bahawe hegitari 600 mu ishyamba rya Gako zo kororeramo

Aborozi bo mu nkengero z’ishyamba rya Gisirikare rya Gako mu Bugesera bahawe hegitari 600 z’urwuri rwo kororeramo.

Hegitari zisaga ibihumbi bine ni zo zateganyijwe gukorerwamo umushinga w’ubworozi bw’inka zitanga inyama mu ishamba rya gisirikare rya Gako.

Bamwe mu borozi bari basanzwe baragira mu ishyamba rya gisirikare rya Gako.
Bamwe mu borozi bari basanzwe baragira mu ishyamba rya gisirikare rya Gako.

Muri izo hegitari, izibarirwa muri 600 nikaba zahawe abaturage kugirango nabo babashe kuhororera.

Gusa, bamwe muri abo borozi baratangaza ko batazabasha kubona amafaranga ibihumbi 250 yakwa buri mworozi kugira ngo abashe kwifashishwa mu gutunganya urwo rwuri.

Muhinda James, umwe muri bo, agira ati “Twarabyishimiye ariko ntabwo umworozi azabona amafaranga ibihumbi 250 kandi atanaboga n’ibihumbi 20 yakwaga buri mworozi”.

Ikindi kandi abo baturage babwiwe ko urwo rwuri rugomba kujyamo inka za kijyambere mu gihe bo boroye iza gakondo.

Kayinamura Antoine, umwe muri abo barozi, agira ati “Twabwiwe ko nta nka ya gakondo igomba kwinjira muri uru rwuri, kandi twese dufite iza gakondo ndetse ntaho tugomba kuzigurisha kuko isoko ry’inka riba rimwe mu cyumweru ubwo rero tukaba dusaba ko baduha iminsi yo kwitegura”.

Sebukware Silas, Perezida w’agateganyo wa Koperative y’Aborozi baragiraga mu ishyamba rya Gako, arasaba aborozi gusobanukirwa n’uruhare rwabo muri uyu mushinga w’ubworozi bwa kijyambere.

Agira ati “Aborozi bose bagomba kubahiriza ibisabwa kugira ngo babashe kumva neza akamoro k’iki gikorwa”.

Ubuyobozi bw’agateganyo bw’iyo koperative buvuga ko hagiye gusuzumwa uburyo umugabane watangwa mu byiciro.

Aborozi basaga 400 ni bo bari basanzwe baragira mu buryo bunyuranye n’amategeko mu ishyamba rya gisirikare rya Gako aho rimwe na rimwe izafatwaga banyirazo bacibwaga amande y’ibihumbi 15 kuri buri nka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka