Nyanza: Abajura bibye mu Kiliziya
Abantu bataramenyekana binjiye muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma mu Karere ka Nyanza biba bimwe mu bikoresho by’iyo Paruwasi.
Ubwo bujura bwabaye mu ijoro rishyira tariki 07 Werurwe 2016 muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma hibwamo intebe Padiri n’abahereza bicaraho, imyenda yabo, Ukarisitiya zitari zihinduwe ndetse n’ibyo zari zirimo byose byaburiwe irengero.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kigoma, Nzabandora Justin, yabwiye Kigali Today ko ibyinshi mu bikoresho byibwe byari aho abapadiri bitegurira n’abahereza mbere y’uko misa itangira.
Asobanura uburyo ubwo bujura bwakozwemo yagize ati "Hari ipata ry’urugi basa nk’abarizamuye nuko umuryango urakinguka barinjira".
Padiri Nzabandora akomeza avuga ko muri ako agace iyo paruwasi iherereyemo hari hamaze iminsi ikibazo cy’ubujura bw’abantu bataramenyekana. Ati “Ku bwanjye ndakeka ko ari nk’abantu b’inzererezi binjiye bakiba muri Kiriziya”.
Nyuma yo kwibwa ibyo bikoresho ubuyobozi bw’iyi Paruwasi bwafashe ingamba zo kurushaho gukinga bakumira ko ubwo bujura bwakongera kuba bakavogera ahantu hatagatifu bakahiba.
Kiliziya zibarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi si ubwa mbere zivogerewe n’abajura bakaziba bimwe mu bikoresho byazo kuko muri Paruwasi ya Mushishiro, Byimana na Bazilika nto ya Kabgayi mu myaka ishize naho hagiye hibwa mu bihe bitandukanye.
Polisi ikorera mu karere ka Nyanza yatangaje ko iki kibazo cy’ubu bujura yakimenye ndetse yemeza ko hari gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abantu baba bihishe inyuma y’ubu bujura bwakorewe muri Kiliziya ya Paruwasi ya Kigoma.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
INZUYIMANA BAGIZE INDIRI YABAMBUZI Ce?
Ariko abantu ni iki cyatumaze ubwoba koko? abantu badatinya no munzu y’Imana koko!? ahaaa!!