Iteme ryo mu kirere ryoroheje ubuhahirane

Abaturage b’imirenge ya Cyahinda na Munini yo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko iteme ryo mu kirere ribahuza yohoheje ubuhahirane.

Iri teme ryatashywe kuri uyu wa mbere tariki 8 Werurwe 2016 n’ubuyobizi bw’Akarere ka Nyaruguru ku butafanye n’umushinga “Bridge to Prosperite” rifite uburebure bwa metero 38 z’uburebure.

Abaturage bishimiye iteme bubakiwe.
Abaturage bishimiye iteme bubakiwe.

Aba baturage bavuga ko mbere y’uko ryubakwa guhahirana no kugenderana bitari byoroshye bitewe n’umugezi w’Akanyaru wahoraga ubateza impanuka za hato na hato.

Ndarabutswe Jean Damascene wo mu Murenge wa Cyahinda avuga ko rije ari igisubizo ku ngendo yakoraga kandi akaba yarahabonye akazi kabashije kumuha amafaranga.

Agira ati “Abantu n’amatungo bahoraga barohama none turashimira abayobozi bacu badufashije kubona iri teme ndetse tukanahabona akazi.Turahanyako ubu byakemutse burundu kandi tugiye kurushaho kuribungabunga kugira ngo rizamare igihe kirekire.”

Umuyobozi w'akarere, Habitegeko, yasabye abaturage kurifata neza.
Umuyobozi w’akarere, Habitegeko, yasabye abaturage kurifata neza.

Brokoke Segerberg, Umuyobozi w’iki kigo cyubatse iri teme yavuze ko yishimira gukomeza ubufanye n’Akarere ka Nyaruguru mu kubaka andi mateme nk’aya kandi ko yifuza ko yafatwa neza kugira ngo azafashe abaturage mu gihe kirekire.

Ati “Iri ni iteme rya kabiri twubatse muri Nyaruguru kandi tuzakomeza gufatanya mu kubaka andi mateme nk’aya menshi,kandi tugasaba abaturage kuyafata neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, yasabye abaturage kubyaza umusaruro iri teme uko bikwiye rikabagirira akamaro.

Ati “Kujya kwa muganga byari ikibazo,gutembera byari ikibazo ariko kubera ubufatanye bwa Leta yacu n’inshuti zacu iteme ryabonetse.Ubwo rero murasabwa kuribyaza umusaruro.”

Iri teme ryubatswe ritwaye miliyonin 18Frw, mu kuritaha kandi abaturage bahuguwe mu kubungabunga bene aya mateme yo mu kirere banahabwa impamyabumenyi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Umugabo kabisa! Thumbs up, mayor.

Natal yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Francis courage kabisa. tukuri inyuma

Bigango yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka