Hamuritswe uruganda rw’ibirayi rwa Miliyari y’u Rwanda

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, yatangije ku mugaragaro uruganda rw’ibirayi mu Karere ka Nyabihu, rwitezweho kongera agaciro k’umusaruro wabyo.

Uruganda “Nyabihu Potatoes Company” rwamurikiwe abaturage kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Werurwe 2016 rwuzuye rutwaye hafi miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi warwo, Hakizimana Evariste.

zimwe mu ifiriti uruganda rwahise rukora
zimwe mu ifiriti uruganda rwahise rukora

Afungura ku mugaragaro uru ruganda, Minisitiri Kanimba yavuze ko Minisiteri ayoboye ifite gahunda ihamye yo guteza imbere igihingwa cy’ibirayi.

Uru ruganda ruje muri gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yitwa “Uruganda Iwacu”. Ni gahunda ishingiye ku iterambere ry’inganda rireba cyane ikoranabuhanga ryo gufasha abaturage kongera agaciro k’ibyo bakora.

Nubwo hari mu mvura nyinshi abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango
Nubwo hari mu mvura nyinshi abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Uru ruganda ngo ruzakora ifiriti z’amoko atandukanye, runagurishe ibirayi bihase neza byazafasha ibigo by’amashuri n’ahandi bakira abantu benshi; hakiyongeraho ibizagurishwa bironze.

Minisitiri Kanimba yavuze ko nubwo Leta ifitemo imigabane ya 97%, ikigamijwe gikomeye ari uko ruzateza imbere abahinzi b’ibirayi. Biteganijwe ko mu myaka iri imbere rumaze kumenyera neza, Leta yazavugana n’abahinzi ikarubegurira.

Minisitiri w’Ubucuruzi yizeje abahinzi ko umusaruro w’uru ruganda utazabura isoko kuko ngo hari n’urundi i Musanze kandi ibyo rukora bikaba bikunzwe cyane. Cyakora, yasabye ko uru ruganda rwazacungwa neza kugira ngo rubashe gutanga inyungu.

Minisitiri Kanimba yavuze ko Leta ifite gahunda yo guteza imbere abahinzi ishyiraho inganda
Minisitiri Kanimba yavuze ko Leta ifite gahunda yo guteza imbere abahinzi ishyiraho inganda

Ku ruhande rw’abahinzi b’ibirayi, Kanyamuhanda Jean Berchmas wo muri Koperative COIMU ihuje abahinzi 365 bo muri Nyabihu na Rubavu, ikaba inafitemo imigabane ya 3%, avuga ko uru ruganda ruzongera agaciro k’umusaruro wabo.

Ati “Twari twarabyifuje ko twabona uruganda tuzajya tujyanamo umusaruro wacu none turarubonye.”

Uyu muhinzi avuga ko rubakijije abamamyi n’abandi bateraga akajagari mu bucuruzi bw’ibirayi.

Abakozi batangiye imirimo mu ruganda
Abakozi batangiye imirimo mu ruganda

I Nyabihu, hera ibirayi bisaga Toni 500 ku mwaka. Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 9 ku munsi, rukaba ari rimwe mu masoko akomeye ku bijyanye n’uyu musaruro.

Abaturage bamurikiwe imikorere y'uru ruganda
Abaturage bamurikiwe imikorere y’uru ruganda
Abaturage bari bafite amatsiko bitegereza uruganda bubakiwe
Abaturage bari bafite amatsiko bitegereza uruganda bubakiwe
Abaturage n'abagize Koperative COIMU bitabiriye uyu muhango wo gutangiza uru ruganda
Abaturage n’abagize Koperative COIMU bitabiriye uyu muhango wo gutangiza uru ruganda
Abayobozi bitabiriye uyu muhango nubwo hari mu mvura nyinshi
Abayobozi bitabiriye uyu muhango nubwo hari mu mvura nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza, igisigaye ni ukumenyereza abaturage kubirya, mubishyira mu giciro kiboroheye, kandi mubikwirakwiza mu ma butike hirya no hino mu gihugu, nta gushidikanya bizarwanya inzara.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 9-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka