Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 7 Werurwe 2016, mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda rwo gushimira u Rwanda n’Abanyarwanda ubufatanye bamugaragarije mu myaka 12 amaze ari Umushinjacyaha Mukuru, mu rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyirireho u Rwanda.

Yagize ati “Naje kubonana na Perezida Kagame, kugira ngo mushimire mu izina ry’Abanyarwanda, ubufatanye u Rwanda rwangaragarije mu gihe nari nkiri umushinjacyaha muri uru rukiko.
Nkaba mpamya ko ubu bufatanye bwatumye hari byinshi byo kwishimira nagezeho muri aka kazi, ntari kugeraho ntafashijwemo n’u Rwanda.”
Minisitiri w’ubutabera, Johntson Busingye, yatangaje ko hari byinshi uru rukiko rwagezeho byo kwishimira, anatangaza ko ubufatanye bw’u Rwanda n’uru rukiko buzakomeza, kugira ngo ubutabera bubashe gukora akazi kabwo neza.

Ati “Mu manza 93 zimaze kuburanishwa n’uru rukiko, Hassan Boubakar Jallow zose yaraziburanye kandi, ubushinjacyaha bwabashije gutsinda izigera kuri 65.”
Yavuze ko Jallow yagize n’uruhare mu kongerera ubushobozi abanyamategeko bo mu gihugu no mu ifatwa ry’ibyemezo byagiye bifatwa n’uru rukiko, byo kohereza bamwe mu bakekwaho iyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuburanira mu Rwanda.
Minisitiri Busingye yavuze ko Jallow, ari inshuti y’u Rwanda n’inshuti y’ubutabera kandi yanabigaragaje mu myaka amaze ari umushinjacyaha muri uru rukiko kandi ko u Rwanda rumushimira ku kazi katoroshye yakoze, kandi n’ubufatanye n’uwo asimbuye buzakomeza gutera imbere kurushaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|