Aka gasoko gaherereye mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu katangiye kubakwa muri Werurwe 2014 kagombakuzura mu mezi atatu gusa, ariko kugeza na n’ubu ntikararangira kubakwa.

Igihozo, umwe mu baturage bakereama, avuga ko gucururiza bari barabujijwe kugacururiza muri ako gasoko katuruzura none bakaba barategereje ko kuzura amaso agahera mu kirere.
Kugeza ubu ako gasoko nta bwiherero gafite ndetse ntikazanarangiza gukorerwa amasuku, bakavuga ko byatewe n’uko amafaranga yari yateganyijwe mu kukubaka yabaye make ugereranije n’imirimo yagombaga kuhakorwa .

Kuri ubu iyo ugeze kuri ako gasoko usanga ameza yubatswe muri sima yakagombye gucururizwaho yaratangiye kwangirika mbere y’uko anacururizwaho.
Abaturage basaba ko kasubukurwa kakuzuzwa, abacururiza hasi bose bakagacururizamo kuko ari cyo kari karubakiwe ngo gafashe abaturage gucururiza heza kandi hafite isuku.

Ngabo James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, yatangaje ko ako gasoko koko kadindiye kandi kakaba karagiye kaza mu bibazo biganirwaho kenshi bigomba gukemurwa vuba.
Yagize ati “Kariya gasoko karadindiye koko, kari no mu bintu bijya bikunda kugarukwaho bigomba kubakwa. Hari ingengo y’imari “budget” nto yaburaga ariko muri uyu mwaka nkeka ko yabonetse.”

Yongeyeho ko Njyanama y’Akarere yemeje ko kazuzuzwa muri uyu mwaka w’imihigo 2015-2016, ndetse bikaba binagaragara mu ngengo y’imari ivuguruye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|