Nyanza: Abana b’abakobwa bagaragaje ko bazi gusiganwa ku maguru
Mu isiganwa ku maguru rizenguruka intara ryabereye i Nyanza kuri uyu wa Gatandatu,abana b’abakobwa bakiri bato bagaragaje ko bafite impano nyuma yo kwanikira abakuru n’abahungu
Kuri uyu wa gatandatu mu ntara y’amajyepfo,by’umwihariko mu karere ka Nyanza habereye isiganwa ku maguru rizagera mu ntara zose z’u Rwanda,amasiganwa agamije gutegura abakinnyi kuzakina isiganwa mpuzamahanga (Kigali International Peace Marathon ) rizabera mu Rwanda taliki ya 22/05/2016, ndetse no gukangurira abakobwa kwitabira imikino binyuze muri gahunda yitwa He for She.

Mu marushanwa yabereye mu karere ka Nyanza haje kugaragara impano zitandukanye ziri mu bana b’abakobwa bakiri bato bakomoka hariya i Nyanza,aho by’umwihariko umwana w’imyaka 12 witwa Dusabe Divine wari ukoze aya masiganwa bwa mbere yaje kuza ku mwanya wa kabiri.



Mu kiganiro twagiranye n’uyu mwana yadutangarije ko bimushimishije kuba aje mu ba mbere kandi ari ubwa mbere asiganwe,anatangaza ko agiye gukora imyitozo myinshi cyane cyane buri munsi nyuma y’amasomo.
Yagize ati" Biranshimishije kuba ku myaka 12 mfite,mbaye uwa kabiri,ubu ngiye kubibwira mu rugo twishime,ikindi ubu buri munsi ninjya mva kwiga nzajya mpita njya muri Siporo"
Mu mugambo yagiye avugwa n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa,benshi bagarutse ku gushima impano zabiye zigaragara aho,by’umwihariko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Madamu Izabiriza Jeanne ashimangira ko biteguye gufasha izi mpano kugera kuri byinshi.
"Ni igikorwa cyiza,abana bacu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu bikorwa ngororangingo,ishusho bidusigiye ni uko impano zihari,ubu tugiye no gukomeza guteza imbere uyu mukino ndetse no mu tundi turere" Izabiriza Jeanne,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo aganira na Kigali Today.


Uko abasiganwa bakurikiranye
Abakomoka i Nyanza
1.Niyodusenga Séraphine
2.Dusabe Divine
3.Mushyitsi Gloria
Abakomoka ahandi
1.Iradukunda Céline
2.Nyiirarangwa Mediatrice
Abakomoka i Nyanza
1.Nsengiyumva Assiel
2.Tuyizere Jean Damascene
3.Nahimana Ferdinand
Abakomoka ahandi
1.Kajuga Robert
2.Manirafasha Primien
Aya marushanwa azenguruka intara,yateguwe na Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROFE),hamwe n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF),aho ubutaha aya marushanwa azakomereza mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Karongi.
Andi mafoto yaranze iri siganwa










Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane.