Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yashimye abagore n’abakobwa bagaragaje imishinga bakora, mu muhango wabereye mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore, yabereye i Kigali kuri uyu wa kabiri tariki 8 Werurwe 2016.

Yagize ati “Abenshi bafite ibikorwa n’ibitekerezo by’indashyikirwa, byaba byiza bakomeje guteza imbere iyi mishinga; bakareka gutinya gusaba inguzanyo kuko ari imwe mu mbogamizi zituma abangana na 30% mu basaba inguzanyo ari abagore".
Uwitwa Christelle Kwizera yafashe amazi mabi cyane, ashyiramo umuheha aranywa, abantu baratangara. Nyamara ntabwo wari umuheha usanzwe kuko ufite agace kayungurura kakanasukura amazi y’imyanda, mbere y’uko yinjira mu kanwa k’umuntu.

Ikigo Kwizera ayobora cya Water Access Rwanda gifite ibikoresho bisukura amazi kikanatanga amazi meza. Uyu mushinga wabaye uwa kabiri muri itatu yatsindiye guhabwa igishoro n’abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda cya miliyoni 34Frw yo kuwuteza imbere.
Ikigo cyitwa Uzuri K&Y Designs gikora inkweto z’utugozi ahanini zagenewe abagore ni cyo cyabaye icya mbere mu bifite imishinga isobanutse, Water Access Rwanda kiza ku mwanya wa kabiri, naho INCO Fashion gikora imideri y’imyenda kikanagira iduka ryayo kiza ku mwanya wa gatatu.
Inama mpuzamahanga y’impuguke n’abashoramari mu iterambere ry’umugore (Global Women’s Summit), yateguwe n’umuryango New Faces New Voices, ishami ryawo ry’u Rwanda rigizwe ahanini n’Abanyarwandakazi biyemeje kuzamurana mu ishoramari; ku bufatanye n’ikigo Kora Associates n’Ikigega IFC cya Banki y’isi.
Ohereza igitekerezo
|
aba bahembwe bibatere akandi kanyabugabo nkuko nabandi nabo babareberaho bagakora barangamiye iyi ntambwe bagenzi babo bateye