Areruya Joseph umaze iminsi yigaragaza mu masiganwa atandukanye haba mu Rwanda no mu mahanga, ni na we waje ku mwanya wa kabiri muri Tour du Rwanda 2015, ndetse yongera kwitwara neza muri rimwe mu masiganwa agizwe ikitwa Grand Tour d’Algérie.


Iri siganwa Grand Prix de la Ville d’Oran, ni isiganwa rimara umunsi umwe ryakinwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 08/03/2016, rikaba ryavaga ahitwa Haï Khemisti muri Algeira, ari na ho ryaje gusorezwa hagenzwe intera ya Kilometero 120.

VAITKUS Tomas ukina mu ikipe ya Al Nasr Pro Cycling Team yo muri Dubai, ni we waje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, iminota 14 n’amasegonda 33, naho ku mwanya wa kabiri haza umunyarwanda Areruya Joseph, na we wakoresheje ibihe bimwe n’uwa mbere.

Abandi Banyarwanda bari muri iri siganwa baje hafi ni Jean Claude Uwizeye waje ku mwanya wa 24, na Byukusenge Patrick waje ku mwanya wa 30,mu gihe Mugisha Samuel w’imyaka 19 yaje ku mwanya wa 43.
Ohereza igitekerezo
|