Amazina y’abiciwe i Nyanza muri Jenoside agiye gushyirwa ku Rwibutso
Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Nyanza wasabye ko amazina y’abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza yandikwa ku rwibutso.
Iki gikorwa cy’umuryango DUGES gihuriweho n’abarokotse Jonoside b’i Nyanza ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kugira ngo amazina y’abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rw’aka karere atazibagirana.
Umuyobozi w’umuryango DUGES, Jean Bosco Rutembeza, atangaza ko iki gikorwa kirimo kubera mu mirenge yose ya Nyanza mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aganira na Kigali Today yagize ati “DUGES n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza dufatanyije, ubu turimo kumenyesha abantu bose bafite ababo biciwe i Nyanza ko hari gahunda yo kwandika amazina y’abashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere”.
Yakomeje asobanura ko iyo gahunda yo kwandikisha ayo mazina ireba abantu bari batuye i Nyanza n’abatari bahatuye.
Ati “ Buriya i Nyanza tugira abatutsi benshi bahaguye baturukaga ahantu hatandukanye bakaza bahahungira kuko mbere bari babanje kwihagararaho banga kwijandika muri Jenoside kubera burugumesitiri wa Komine Nyabisindu wari wayamaganiye kure ariko nyuma interahamwe zamurushije ingufu abatutsi baricwa muri Jenoside”.
Avuga ko buri zina rizandikirwa amafaranga ibihumbi 7 by’u Rwanda ariko abadafite ubushobozi, akarere kakazabibafashamo.
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu turere twa Nyanza na Ruhango, Uwamariya Pascasie, we avuga ko iki ari igikorwa kizakomeza ariko ko ku ikubitiro amazina 1000 ari yo bashobora kuzaheraho bandika ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyanza Turabashimiye
nibyiza gusa ko mbona ayo mafaranga ari menshi ariko bibaye byiza yaboneka ayo mazina akandikwa nakarere kakabibafashamo.kdi ndabifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye tugiyemo twibuka kunshuro ya22