Urubyiruko rurasaba kongererwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo

Urubyiruko rwo mu bihugu by’Ibiyaga Bigari ngo rusanga nta mwanya uhagije rufite mu nzego zifata ibyemezo bigatuma ruhora rutekererezwa.

Byavugiwe mu kiganiro mpaka cyateguwe n’umuryango "La Benevorencia" mu mpera z’iki cyumweru gishize, cyahuje abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali.

Abanyeshuri bo muri za kaminuza z'i Kigali bakomoka mu Biyaga Bigari mu biganiro mpaka ku ruhare rw urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo.
Abanyeshuri bo muri za kaminuza z’i Kigali bakomoka mu Biyaga Bigari mu biganiro mpaka ku ruhare rw urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo.

Mu nsanaganyamatsiko igira iti "Uruhare rw’urubyiruko muri demokarasi n’amatora", abanyeshuri bakomoka mu Burundi, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) n’Abanyarwanda, bari ku mpande ebyiri, rumwe rwavugaga ko uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere ruhagije n’aho urundi rukabihakana.

Gahizi Jean Claude ukomoka mu Burundi avuga uko bimeze iwabo, agira ati “Mu baminisitiri no mu badepite nta mujene wasangamo, dukora ibyo batubwiye mu gihe badukeneye kuko duheruka tubatora, bivuze ko nta ruhare dufite mu miyoborere”.

Yongeraho ko ibi ari byo ngo bituma bakoreshwa mu myigaragambyo ku nyungu za bamwe, bikaba ari bo bigiraho ingaruka ababibashoyemo barebera.

Mu Rwanda, na ho ngo uruhare rw’urubyiruko ntiruhagije nubwo hari inzira runyuzamo ibitekerezo nk’uko Uwimana abivuga.

Ati “Urubyiruko duhagije mu bitekerezo ariko ntiduhagije mu bikorwa kuko n’abaduhagarariye usanga nta ngufu bafite, bakerekwa ikigomba gukorwa bivuze ko bagendera ku bitekerezo by’abakuru”.

Aha abari baje kumva bahaga ibitekerezo impande zihanganye.
Aha abari baje kumva bahaga ibitekerezo impande zihanganye.

Bahati Onesphore, we avuga ku mpamvu uruhare rw’urubyiruko rutagaragara mu bihugu by’Ibiyaga Bigari, yagizeaAti “Kuva muri ibi bihugu hakwaduka ibibazo bya politiki, urubyiruko rwagize akarenge kagufi kerekeza muri politiki kuko rwatinyaga guhuriramo n’ibibazo, za Leta na zo zikavuga ko ziri mu bihe bigoye aho urubyiruko nta cyo rwafasha”.

Impuguke muri politiki, Kayumba Christopher, ntiyemeranya n’abavuga ko urubyiruko rudafite umwanya uhagije.

Ati “Urubyiruko si abana bagomba gutegereza kubwirwa icyo bakora kuko bashobora gufata ibyemezo bishingiye ku bwenge cyane ko baba bagifite imitwe mizima. Kuba mu nzego zose z’ubuyobozi mu Rwanda harimo urubyiruko, bigaragaza ko rufite uruvugiro kandi rwitaweho”.

Kayumba akomeza avuga ko kugira ngo urubyiruko rwigirire icyizere rugomba kuba rwisanzuye rukavuga icyo rutekereza, ubundi rugafashwa kubona ubushobozi bwo kwihangira imirimo, bityo ntirujye mu mitwe y’abagizi ba nabi igaragara mu bihugu by’Ibiyaga bigari n’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka