Perezida Paul Kagame yageze i Addis Ababa muri Ethiopia mu nama y’umuryango w’abakuru b’ibihugu (IGAD Plus) yiga ku kibazo cya Sudani y’Epfo.
Abaturage b’Akarere ka Nyagatare barashishikarizwa gusubira ku muco wo kwizihiza umuganura kuko ari ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko imbuto nziza y’ibirayi ihenze ku buryo buri wese atabasha kuyigurira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bugiye kubaka umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango, 300 bazimurwa mu manegeka no mu miturire y’akajagari.
Inkeragutabara zo mu Karere ka Ngororero zeguriwe gukwirakwiza inyongeramusaruro mu karere ka Ngororero, mu rwego rwo kunoza uburyo abahinzi babona imbuto, ifumbire n’imiti y’ibihingwa.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe asanga kuba ikipe ya Kirehe FC yinjiye mu cyiciro cya mbere ari ibyo yakoreye, yemeza ko igiye kurushaho kwitwara neza ikaguma muri icyo cyiciro.
Abanyamakuru bamaze ukwezi biga gufotora mu kigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today basojeamasomo, maze bahamagarirwa kubyaza umusaruro ibyo bize.
Sergent Major Nsabimana Edson witandukanyije na FDLR avuga ko FDLR yacitse integer, kubera kuraswaho abayobozi basigara ku masengesho bizera ko azabarinda.
Abanyeshuri 25 b’abakobwa batsinze kurusha abandi ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bari gukurikirana amasomo y’ikoranabuhanga muri TCT (Tumba College of Technology) bavuga ko ntacyabarutira ikoranabuhanga.
Minisitiri w’ Umuco na Siporo, Uwacu Julienne, avuga ko Iserukiramuco Nyafurika ry’ imbyino, rimaze iminsi ine ribera mu Rwanda, ryagaragaje ko Abanyafurika ari bamwe.
Mu gusoza Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino ku rwego rw’igihugu i Nyanza, Umunyekongo wagaragaye yitobora umunwa umunwa noneho yitoboye inda na bwo ntiyava amaraso.
Ibimurikwa muri Expo 2016 bigaragaza ko bihawe ingufu hari byinshi u Rwanda rwazibukira gutumiza mu mahanga.
Shema Deve wandika akanatunganya filime ndetse akanaziyobora, arahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cya filime ngufi nziza, kubera iyo yakoze yise “Running.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buratangaza ko bwimuye abanyamabanga nshingwabikorwa ngo hagambiriwe kugirango batizanye ingufu.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) igiye gushora ari hagati ya miliyari 3Frw- 5Frw, iyakuye mu migabane yagurishijwe na sosiyete Rabobank.
Nyuma y’aho APR Fc isezereye abakinnyi bagera ku icyenda, ndetse benshi bakerekeza muri AS Kigali, ubu Nshutiyamagara Ismail Kodo na Ntamuhanga Tumaini nabo bamaze kwerekeza muri iyi kipe
Perezida Paul Kagame yahamagariye inzego zishinzwe iperereza n’umutekano ku isi gukorera hamwe, kugira ngo zinoze inshingano zazo zo kurinda ubuzima, kwimakaza umutuzo n’ubukungu.
Abakora inkweto bari mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ribera i Kigali, ngo biteguye kongera ubwiza n’udushya mu byo bakora kugira ngo bazibe icyuho kizaterwa na caguwa nizihagarikwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba ababyeyi kwongera imbaraga mu burere buhabwa abana b’abangavu kuko inda zitateganyijwe zongeye kuhagaragara kandi nyinshi.
Abaturage bo mu Karere ka Rusizi barasabwa guteza imbere umuco wihariye bafite ukomoka ku batuye Nkombo, udashobora kuboneka ahandi mu Rwanda.
Abaturage bahinga mu gishanga cya Rwoganyoni kiri mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru,baravuga ko kuva cyatunganywa batagihinga mu kajagari.
Ku munsi wa gatatu wayo Iserukiramuco Nyafurika ririmo kubera mu Rwanda, FESPAD 2016, berekeje i Mukarange mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasizuba.
Mu Iserukiramuco Nyafurika ry’imbyino riri kubera mu Rwanda guhera tariki ya 1 Kanama 2016, umwe mu Banyekongo baryitabiriye arimo kwitobora umunwa abyina bigatangaza benshi.
Banki ya Kigali (BK) iratangaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2016 inyungu yabonye yiyongereyeho 16% ugereranyije n’umwaka ushize mu gihe nk’iki.
Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo ba Komiseri ba Polisi umunani, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.
Abanyarwanda barahamagarirwa kugira umuco wo gutarama no guhiga, badategereje ko umunsi w’Umuganura ugera kuko ari kimwe mu byarangaga umuco Nyarwanda.
Ikipe ya Kirehe nyuma yo gutsindwa na Etolie de L’Est igitego 1-0, ihise ijya mu cyiciro cya mbere nyuma y’aho nayo yari yarayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka, wahoze ayobora Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD), ari mu bahabwa amahirwe yo kuba yayobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) aramutse yiyamamarije uwo mwanya.
Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ku munsi waryo wa gatatu, ryabereye i Mukarange mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2016.
Nyuma yo gusinyisha Shabban Hussein wakiniraga Vital’o, Amagaju yasinyishije n’umunyezamu witwa Shyaka Regis wafatiraga ikipe ya Mukura VS.
Guverineri w’Iburengerazuba, Cartas Mukandasira, yijeje aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bambuwe agera mu miliyoni 48 ko agiye kubakurikiranira ibibazo.
Abakunzi ba KT Radio bayumvaga ku nyakiramajwi zabo, bashimishijwe no kuyisanga muri Expo2016 irimo kubera i Gikondo, birebera imbonankubone abanyamakuru bayo bari mu kazi.
Abayobozi b’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba basabwe kwirinda amakosa mu kubaka Imidugudu y’Icyitegererezo.
Kuva ku wa Mbere tariki 1 Kanama kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Kanama 2016, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari biteza imbere ubuhinzi mu cyaro muri Afurika, Aziya na Pasifica n’abafatanyabikorwa babyo (AFRACA).
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bavuga ko Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) ari ishuri rituma barushaho kumenya Umuco Nyarwanda n’uw’ibihugu by’Afrika.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwatanze itariki ntarengwa ya 15 Kanama 2016 ngo buri karere kabe kagaragaje urutonde rw’abayobozi batwaye amafaranga muri gahunda ya VUP batarishyura.
Abaturage bo mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe barishimira ko kwegerezwa amashanyarazi byatumye babona indi mirimo idaturuka ku buhinzi, yatumye bivana mu bukene.
Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset, yashyizeho akanama k’abadepite gahuriweho n’u Rwanda ko kwiga uko ibihugu byombi byarushaho guteza imbere umubano.
Nyirandegeya Appoline yahoze ari umuzunguzayi aza kubireka yiga umwuga wo kuboha uduseke n’ibindi bikoresho none ubu ayoboye sosiyete ye, Urumuri, imwinjiriza ibihumbi 300FRW ku kwezi.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Ishami ry’Iburasirazuba, kiratangaza ko hagiye gushorwa miliyoni 65Frw mu guhugura aborozi uko bahangana n’ikibazo cy’ibura ry’ubwatsi mu gihe cy’izuba.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18 mu mukino wa Handball baratangaza ko bizeye kuzitwara neza mu marushanwa bazakinira Cameroun na Mali
Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi bw’Uruganda Inyange kubazamurira igiciro cy’amata kikava ku 176FRW kikagera nibura kuri 200FRW.
Minisiteri y’Umuco na Siporo yasabye inzobere n’inararibonye mu muco Nyarwanda, ubufatanye mu kwimakaza umuco uzatuma U Rwanda rugera ku iterambere rishingiye ku muco kuko ngo ari ryo riramba.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo haza kumenyekana amakipe agomba kujya mu cyiciro cya mbere, ni nyuma y’imikino ya 1/2 iza kuba kuri uyu wa Gatatu
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko bumaze gutoranya amasite abiri muri buri karere, azubakwamo amazu y’icyitegererezo ajyanye n’igihe akazatuzwamo abaturage.
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi, aratangaza ko guverinoma igiye guhagurukira abazamuye ibiciro by’amazi nta burenganzira, kandi ibyemewe ari 20Frw ku ijerekani muri Kigali na 50Frw mu ntara.
Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zongereye ububare w’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijya kugurishirizwayo bitishuye amahoro.
Abayobozi b’imidugudu mu Karere ka Ngoma bemeza ko amahugurwa mesnhi abarinda guhuzagurika mu nshingano zabo,akenshi batorerwa batazisobanukiwe neza.
Cpl. Mambu Vert, umusirikare wa Congo Kinshasa yanze gusubizwa mu gihugu cye nyuma y’uko afatiwe mu Rwanda avuga ko ashaka ubuhunzi.
Ku munsi wa kabiri w’Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD), ryakomereje mu Karere ka Musanze kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kanama 2016, abaryitabiriye bakaba babanje gusura i Nkotsi na Bikara muri Buhanga, habaye Umwami mukuru w’u Rwanda, Gihanga Ngomijana.