Uru rutonde ngarukakwezi rukorwa hakurikijwe uko ibihugu byitwaye mu mikino y’umupira w’amaguru ibihuza, mu kwezi gushize kwa kanama u Rwanda rwabashije kunganya n’igihugu cya Ghana igitego 1-1 umukino wabereye i Accra Muri Ghana taliki ya 03 Nzeli 2016.

Ghana yanganyije n’u Rwanda nayo yatakaje imyanya 8 aho yaje ku mwanya wa 43 ku isi ivuye ku mwanya wa 35 yari iriho mu kwezi gushize.
Ku rwego rw’isi igihugu kiza imbere ni Argentine yo muri amerika y’amajyepfo n’ubundi yari iwuriho ubushize, kigakurikirwa n’u Bubiligi bw’i Burayi, igihugu cya Cote d’Ivoire muri Afurika kikaba ari cyo kiza imbere mu gihe muri Afurika yo hagati n’i Burasirazuba Congo-Kinshasa ariyo iza ku mwanya wa Mbere.
Uko amakipe akurikirana ku isi
1.Argentina
2.Ububiligi
3.Ubudage
4.Colombia
5.Brazil
6.Chili
7.Portugal
8.Ubufaransa
9.Urguay
10.Pays De galles
Muri Afurika
1.Cote d’ivoire(34 ku isi)
2.Algeriya(35 ku isi)
3.Senegal(39 ku isi)
4.Tunisiya(42 ku isi)
5.Ghana(43 ku isi)
Mu karere ka Afurika yo hagati n’iburasirazuba
1.Kongo-Kinshasa (51 ku isi)
2.Uganda(65 ku isi)
3.Kenya(91 ku isi)
4.Rwanda(107 ku isi)
5.Etiyopiya(126 ku isi)
6.Burundi(127 ku isi)
7.Tanzaniya(132 ku isi)
8.Sudani y’amajyaruguru(135 ku isi)
9.Sudani y’amajyepfo(167 ku isi)
10.Djibuti(200 ku isi)
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|