Gusubira inyuma kwa Ngororero bifatwa "nk’ubugwari"
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, yanenze Akarere ka Ngororero kuba karasubiye inyuma mu mihigo ya 2015-2016, ibintu yafashe nk’ubugwari.

Yabigaragaje tariki ya 15 Nzeli 2016, ubwo yagiriraga uruzinduko muri ako karere, aho yaganiriye n’abayobozi batandukanye akanabanenga, ababwira ko biteye isoni kubona akarere bayoboye karaje ku mwanya wa 14 mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016.
Agira ati "ubwo murumva bidateye isoni! iyi siyo intambwe idasubira inyuma nkuko twari twabyiyemeje, ahubwo ni ukudohoka ku ntego ku buryo ntatinya kuvuga ko ari ubugwari"
Mu myaka y’imihigo ibiri yashize, Akarere ka Ngororero kazaga ku mwanya wa gatatu. .
Guverineri Mukandasira yasabye abayobozi bo muri ako karere kudatererana abaturage, yibanze cyane ku bayobozi b’imidugudu kuko ari bo bahorana n’abaturage, ibyo ngo bizatuma ako karere karushaho kwesa imihigo.
Ati "Abayobozi b’imidugudu nimwe mubana cyane n’abaturage, nimwe muzi ibyo bakora kandi nimwe mufite iterambere ry’akarere mu biganza byanyu. Ntabwo abayobozi b’akarere n’imirenge bakwishoboza kwesa imihigo igihe mutabishyizemo imbaraga".

Bisengumukiza Bernard, umwe mu bakuru b’imidugudu, avuga ko nabo batunguwe no gusubira inyuma, ariko batangiye kwisuzuma kugira ngo bafate ingamba nshya.
Agira ati "Twaratunguwe kubona dusubira inyuma kuriya kuko twumvaga ntako tutagize kandi dusanga n’abaturage barashyize mu bikorwa ibyo bahize nubwo atari 100%. Twatangiye gukora isuzuma ngo turebe aho byapfiriye ariko dufite ingamba zo kwisubiza umwanya wacu".
Akomeza avuga ko ariko hari inzitizi zimwe bagiye bahura nazo, nko kuba izuba ryacanye igihe kirekire, bigatuma umusaruro ugabanuka bitera inzara hamwe na hamwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrois, avuga hari imwe mu mihigo yadindiye. Ibyo ngo byaturutse ku kuba hari abaturage bahugijwe no gushaka ibibatunga kubera kugabanuka kw’umusaruro.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
njye umuyobozu w’akarere ntabwo namugerekaho uruhare rwose ahubwo turebe cyane serivise zitangirwa mutugari cyanecyane two mumurenge wa ndaro kuko ruswa ikimenyane no kutita kubo dushinzwe ntibizatuma haraho twigeza naho miseke turarwana.
None se ko Ruboneza yari umucuruzi, ibyinshi byadindiye niwe wabibazwa yabaga yibereye mu bucuruzi ashakisha amafaranga naho inyugu z’Akarere ntazo yari yitayeho!!!
Ngo ubugwari!!! Guverineri se ni uko ayobewe imbogamizi zatumye kugera ku mihigo bigorana. Amasoko yongerewe agaciro kdi a ligatures atarangiye. Muzarebe stade yanze kuzura iri mu gishanga tapis yayo ikaba inyangirwa. Mufashe Ngororero kuva mu bibazo byasizwe na ba rusahuzi bamaze amafr y’akarere ubu mushima ngo bari aba mbere mu mihigo. mureke kunenga mwirengagije ukuri.
Gusubira inyuma mu mihigo mu karere kacu si ubugwari rwose. Abayobozi basuzumane ubushishozi impamvu yabyo! Imihigo yari kugerwaho gute amafr y’akarere yarakoreshejwe nabi kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo. N’ubundi umwanya wa 3 Ngororero ntiyari iwukwiriye mu gihe abaturage badafite amazi, hari akarengane, kurya ruswa n’ikimenyane mu gutanga akazi ni uko abakora evaluation ntawamenya uko batanga amanota.