Mu marushanwa yitwa AS Kigali Pre-season tournament yateguwe na AS Kigali, kuri uyu wa Kabiri ni bwo hasojwe imikino yo mu matsinda, aho APR mu mukino utayoroheye yatsinze AS Kigali ibitego 3-2, naho Rayon Sports itungurwa na Kiyovu yayitsinze 2-1.

Apr yabanje igitego, iragomborwa, iratsinda
Mu mukino wabimburiye indi, APR Fc mu mukino yahuyemo na AS Kigali, APR Fc yabanje igitego cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili, AS Kigali iza kwihyura iki gitego gitsinzwe na Ndayisaba Hamidou, ishyiramo n’icya kabiri gitsinzwe na Mubumbyi Barnabe.
Mu gice cya kabiri APR Fc yaje gutsinda igitego cya 2 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjili, iza kongera no gutsinda igitego cya gatatu gitsinzwe na Butera Andrew ku kazi kari gakozwe na Muhadjili ndetse na Issa Bigirimana.
Rayon yabanje irishyurwa iratsindwa
Ikipe ya Rayon Sports yaje gufungura amazamu kuri Coup-Franc yatewe na Kwizera Pierrot maze umunyezamu wa Kiyovu Sports ntiyamenya aho umupira unyuze, gusa Kiyovu Sports yaje kwishyura ku makosa yakozwe n’umunyezamu Bashunga Abouba aho yashotaga umupira Franics Mustafa wahise ahindukira anatsinda igitego.
Umupira uri kugana ku musozo, umunyezamu Bashunga Abouba yongeye gukora ikosa aho yafashe umupira yarenze urubuga rwe, maze Kiyovu Sports ibona Coup-Franc, Nizeyimana Djuma ayinjiza neza, umupira urangira Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-1.
Biteganyijwe ko muri 1/2 APR Fc izahura na Rayon Sports ku i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umukino uzabanzirizwa n’uzahuza AS Vita Club na Kiyovu Sports ku i Saa Cyenda n’igice, imikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Kane kuri Stade Amahoro.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR
oyendumufanawaaprtugiyegutsindareyo
APR MURAGOWE REYO IRABISHE TU!!!!!
APR najyendayishyigikiye mugutsinda REYO.
Rayon sport oyeee
Rayon sport iraje itwunve
Reyon itwitege burya si buno kandi sitwunywa sichol.
Abafana ba APR tuyifatiye iryi buryo ntabwo Rayon sport yakongera kudutsinda kabisa!
Rayon sports iramesa APR m’uburyo bworoshye cyane. 4-0. Bihangane APR ni abagore bacu ba kabiri kandi ntakigongwe tubafitiye. nikindi gihe APR izajye ishakira impuhwe kuri marine namagaju. tweatampuhwe Dufisez’igikona. turagikonaaaaaaaaaaaaaaaa
Rayon Sport Turayiteguye.
Rayon Sport Yatinye As Vita Club, Yibwirako A P R Fc Ariyo Yoroshye. Iyitege.