Gukoresha ikoranabuhanga bizarwanya ruswa mu batanga serivise
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko, gukoresha ikoranabuhanga bizarinda abaturage gutanga ruswa, kubyo bagenewe guhabwa ku buntu.
Byatangajwe n’umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, mu muhango wo gusinyana n’imirenge igize aka karere imihigo, wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 15 nzeli 2016.

Mu mihigo basinye biyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivise, aho bahigiye kubyaza umusaruro urubuga rwa Irembo.
Irembo ni urubuga Leta yashyizeho rufasha abaturage kubona serivise zitandukanye bakenera ku buryo bwihuse, hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umuyobozi w’Aka Karere avuga ko muri uyu mwaka w’imihigo, bagomba kwegereza abaturage izi serivise zitangirwa kuri uru rubuga, kugirango barusheho koroherwa.
Ati” Kubona ibyangombwa byasabaga umuturage kuva mu byo arimo, agafata igihe kinini abyirukaho.
Gukoresha ikoranabuhanga bizafasha abaturage gusaba ibyangombwa, batagombye kuva mu byo barimo”.
Harelimana Jean Paul wakoresheje serivise za Irembo, ashima uburyo byihuta kandi bitagoranye, kugirango serivise igere kuyisaba.
Ati" Nakoresheje urubuga rwa Irembo nsaba icyemezo cy’abajya mu mahanga mbikora nshidikanya. Ariko nagiye kubona mbona barampamagaye barakimpaye.
Nahise numva n’izindi serivisi zisaba gukoresha irembo nzajya nzitabira, ndetse ndanashihikariza abandi kuzikoresha kuko bitagoranye"

Urubuga rwa Irembo rugaragaraho serivise zigera kuri 17, zirimo inyinshi abaturage bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Zimwe muri izo serivise harimo, gusaba ibyangombwa by’ubutaka, icyemezo cy’amavuko, icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga, gusaba icyangombwa cyo kujya mu mahanga n’izindi nyinshi.
Ukeneye serivise ku rubuga rwa Irembo, yandika muri mudasobwa cyangwa muri telephone ye ikoresha interineti www.irembo.gov.rw, agasaba serivise yifuza akayihabwa mu gihe gito.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|