Kuri uyu wa Kane tariki 14 Nzeri 2016, kuri Stade Amahoro imikino yateguwe na AS Kigali yo gutegura Shampiona iraza kuba igeze muri 1/2, aho hateganyijwe imikino ibiri.
By’umwihariko benshi bahanze amaso umukino uza guhuza APR Fc na Rayon Sports i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ukabanzirizwa n’uhuza AS Vita Club na Kiyovu Sports ku i Saa Cyenda n’igice.
Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Nshimiyimana Joseph, Team Manager wa AS Kigali, yavuze ko hari inama yaraye ikozwe yo gukomeza kunoza aya marushanwa.
Yagize ati "Ibintu byinshi biragenda neza nk’uko twabiteganyaga, abafana baritabira imikino ku buryo bushimishije cyane, kuba imikino yishyuzwa abantu bakitabira kandi ubusanzwe hari n’imikino y’ubuntu abantu batitabira urumva ko bishimishije, icyo twasaba abafana ni ugukomeza kwitabira iyi mikino kuko iza kuba inogeye ijisho"
Bimwe mu biteganyijwe ...
Ikipe yifuza kongeramo umukinnyi irabyemerewe
Nyuma y’aho imikino yo mu matsinda irangiriye, biteganyijwe ko ikipe yose yifuza kuba yagira umukinnyi yongeramo yemerewe kubikora kuko ari imikino igamije gutegura shampiona nk’uko inama itegura aya marushanwa yaraye ibyemeje.

Abakinnyi bari bahawe amakarita yakuweho
Mu gihe hari abafana bakekaga ko abakinnyi b’amakipe yabo babonye amakarita mu mikino yo mu matsinda batazakina imikino ya 1/2, Nshimiyimana Joseph yatangaje ko ko mu mategeko y’iri rushanwa nyuma yo kurenga icyiciro cy’amatsinda ahita akurwaho.
Icyo kunywa kiraba gihari muri Stade
Mu gihe benshi mu bakunzi b’imikino mu Rwanda bakunze kwifuza ko iyo hari imikino ishobora kumara akanya, bakoroherezwa mu kubona icyo kunywa muri Stade, kuri uyu munsi biteganyijwe ko kuri Stade Amahoro icyo kunywa kiza kuba gihari kuko bamaze kuvugana na rumwe mu nganda zicuruza ibinyobwa hano mu Rwanda.

Usibye kandi ibyo byavuzwe hejuru, byatangajwe ko imiryango ya Stade Amahoro iza kuba ifunguye guhera Saa Sita z’amanywa, aho kwinjira ari ibihumbi 2000 ahasigaye hose, 3000 ahatwikirye mu ntebe z’umuhondo, 5000 muri VIP, ndetse na 10000 muri VVIP.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Haaahhh twe twashakaga kwihera ibikona ku kanyama kuko ari imboneka rimwe kuri byo. Twe icyo tuzi ni ukwitegura championant gusa
turashwanyaguza Rayon niyitahire PE turayibangamira none
turashwanyaguza Rayon niyitahire PE turayibangamira none
That’s Good .Apr Win 2_0 rayon,gusa ibintu n’uburyohe
APR FC OYEEEEE OYEEEE. TUKURI INYUMA ABANYA KABAGALI (RUHANGO)
vive Rayon tukuri inyuma uyu munssi
congratulations kuri AS KIGALI yateguye iri rushanwa ahubwo n’andi makipe akomeye hano mu Rwanda ziyigireho kuko aya ni amateka utazibagirana. naho ku makipe yagize amahirwe yo kugera muri 1/2 ni umwanya mwiza kuri Apr fc WO kwerekana ko yagira ICYO ikora kuri Rayon sport cyangwa ibaye uruhinja imbere yayo kuko bibaye gatatu kikurikiranya byaba bikabije. ni n’umwanya mwiza kuri rayon WO kwerekana ko ishoboye Apr fc bidasubirwaho
ndumufana wa PRF nanjye ndumva uyumunsi turi bubakorere mugasecye nukuri
ndumva ibintu biza kuba ubujyo kbs! uwagutsinze ntaho yagiye ndavuga apr! "blue is the colour"
mbese hari equipe yaba yatangaje ko igiye guhita yongeramo abandi bakinnyi?