Bababazwa no kudahabwa amashanyarazi kandi baturiye urugomero
Abaturage bo mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, bababazwa no kudahabwa amashanyarazi kandi baturiye urugomero rwa Ntaruka
Bavuga ko bamaze igihe kitari gito bayasaba bakabura igisubizo. Kudahabwa amashanyarazi ngo bituma basigara inyuma mu iterambere.

Muri aka Kagali habonekamo amazu atunganya imisatsi y’abagabo n’abagore, abayakoreramo bakavuga ko akazi kabo kadindira cyane kubera kutagira umuriro.
Abaganiriye na Kigali Today basaba ubuyobozi kugira icyo bukora, abatuye muri aka gace amashanyarazi akabageraho.
Mukarurinda Ruth agira ati “ Kudahabwa umuriro si uko turi abakene kuko natwe dukora nk’abandi baturage.
Ntabwo tuzi impamvu tutawuhabwa, kandi kuri Ntaruka iwutanga ari hafi ahangaha”.
Rwamirera Apolinaire nawe avuga ko hari byinshi bakenera gukoresha amashanyarazi, ariko kubera kutayagira bigatuma bajya kuyashakira ahandi.
Ati “ Hari aho mperutse kujya gusharija telefone bampindurira batiri bampa ishaje.
Nababajwe no kuba njya kuvumba umuriro bikamviramo kwibwa, kandi narasabye kugezwaho umuriro mfite n’ ubushobozi, nkabura igisubizo”
Nizeyimana Theogene umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahunga, avuga ko iki kibazo kiri mu nzira yo gukemuka.
Ati “ Inyigo yo kugeza amashanyarazi ku baturage yararangiye, ndetse n’akarere kamaze kwishyura amafaranga muri EWASA.
Igitegerejwe ni uko abakozi bayo baza gushyira mu bikorwa iyo nyigo, tugiye gukurikirana byihutishwe abaturage babone amashanyarazi”.

Ohereza igitekerezo
|